Madagascar: Urubyiruko rwasubukuye imyigaragambyo yamagana Minisitiri w’Intebe mushya
Urubyiruko rwo muri Madagascar rwazindukiye mu myigaragambyo kubera umujinya n’uburakari rwagize nyuma y’uko Colonel Michael Randrianirina Perezida mushya w’icyo gihugu, ku wa 20 Ukwakira atangaje ko yashyizeho umushoramari Herintsalama Rajaonarivelo nka Minisitiri w’Intebe mushya w’icyo gihugu.
Herintsalama uwo Minisitiri w’Intebe mushya w’icyo gihugu cya Madagascar ntabwo yishimiwe n’abaturage bo muri icyo gihugu na gato by’umwihariko urubyiruko, ariko n’ubundi akaba yarasimbuye Ruphin Zafisambo, nawe wari uherutse gushyirwaho na Andry Rajoelina Perezida w’icyo gihugu uherutse guhirikwa ku butegetsi, mu byumweru bibiri bishize nyuma y’imvururu zikomeye zabiri inyuma.
Colonel Randrianirina Perezida mushya uri ku butegetsi ubu muri Madagascar ubwo we ku wa 20 Ukwakira 2025, yashyiragaho uwo Rajaonarivelo nka Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu yasobanuye ko yamuhisemo kubera uburambe afite mu by’ubukungu n’ubumenyi afite mu by’imikoranire ya hafi n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, bityo ko azafasha icyo gihugu ayoboye kongera gutera imbere.
Ariko na none imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, yakozwe ahanini n’abaturage biganjemo urubyiruko rwari rumaze igihe ruyoboye imyigaragambyo yirukanye Rajoeline ruvuga ko uwo mwanzuro wo guhindura Minisitiri w’Intebe utamaze n’ukwezi kumwe ari mubi ndetse ukaba ukoranye ikene wabo nk’uko rwabitangarije ibinyamakuru bikomeye byo muri icyo gihugu,.
Aho urwo rubyiruko ruvuga ko uwo Minisitiri w’Intebe mushya washyizweho afitanye isano ya hafi n’uwo Colonel Randrianirina Perezida mushya uri ku butegetsi ubu muri Madagascar, bityo ngo bikaba impamvu yo kumushyira ku mwanya w’ubuyobozi.
Kugeza ubu ibintu mu gihugu cya Madagascar bikomeje kuba bibi cyane kurusha n’uko byari bimeze mbere ya Perezida Rajoelina wahiritswe ku butegetsi, kuko ubu abanyapolitike n’abaharanira uburenganzira bwa muntu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu muri icyo gihugu bakomeje imyigaragambyo bamagana uwo Minisiteri W'intebe mushya.
Aho abanyapolitike batavuga rumwe nubutegetsi bwicyo gihugu bakomeje gushyigikira abigaragambyaga bavuga ko bakeneye ubusobanuro bwumvikana ku bijyanye n’uko uwo Rajaonarivelo yashyizwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, aho abaturage ndetse n’abo banyapolitike bavuga ko bazakomeza imyigaragambyo kugeza ubwo amajwi y’abaturage azumvikana muri icyo gihugu.
Imyigaragambyo muri Madagascar yatangiye mu kwezi kwa Nzeri ishingiye ku bibazo by’amazi n’amashanyarazi, ariko iza gufata indi ntera n’indi sura ndetse iba imwe mu mpamvu zikomeye zateye Rajoelina guhirikwa ku butegetsi bw’icyo gihugu nyuma yo kukiyobora imyaka itari mike.
Colonel Randrianirina, uri ku butegetsi ubu muri Madagascar yabugiyemo mu cyumweru gishize ubwo yarahiraga nka Perezida mushya w’icyo gihugu binyuze mu ihirikwa ry’ubutegetsi ry’igisirikare n’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage yasabaga ko yegura byihuse.
Kugeza ubu, urubyiruko rukomeje imyigaragambyo muri icyo gihugu rusaba leta nshya iriho ubu impinduka nyazo zifitiye abatuye icyo gihugu cya Madagascar akamaro, uretse ko kugeza ubu uwo Colonel Randrianirina Perezida uri ku butegetsi ubu yisabira agahenge avuga ko ibyo akora byose bigamije inyungu z’icyo gihugu cyose.


Kinyarwanda
English
Swahili









