issa
RAB igiye gutangiza umushinga w’ikoranabuhanga mu bworozi witezweho kongera umusaruro

Sep 25, 2025 - 14:43
 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kigiye gutangiza umushinga w’ikoranabuhanga mu bworozi uzatuma inka y’ishashi ishobora kubyara izindi 16 ku mwaka binyuze mu kororokera mu zindi nka zizaba zatewe izo ntanga.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, Dr. Uwituze Solange, asobanura kubijyanye n’ubworozi bw’inka, yavuze ko muri Sitasiyo y’ikigo cya Songa mu Karere ka Huye gisanzwe gikorerwamo ubushakashatsi ku bworozi bw’inka, ariho uyu mushinga uzakorera ukazamura umubare w’inka zitanga umukamo.

Dr Uwituze avuga ko hazajya harebwa ibimasa by’ikitegererezo bakabikuramo intanga bakazitunganya hanyuma bakaziha aborozi, ariko bazajya banareba inyana nziza yajyaga ibyara inyana imwe mu mwaka noneho ikajya ibaha inka 16 mu mwaka umwe.

Yagize ati “Tuzakoresha ikoranabuhanga ryitwa ‘embryo production’ aho tuzajya dufata inyana yatoranyijwe tuyikuremo insoro zigera nko kuri 46 hanyuma tuzitere mu zindi nka ariko hamaze kubaho kuzihuza n’intanga z’ikimasa.”

Yakomeje avuga ko iyi gahunda itazatinda gukorwa kuko izatangira mu mwaka wa 2026.

Muri uku kororoka Dr. Uwituze yavuze ko hari uburyo bazajya bahitamo inka izavuka hagati y’inyana cyangwa ikimasa bitewe n’icyo bifuza, bakazabikora bifashishije irindi koranabuhanga rya ‘sexing technology’.

Muri iki gihe iyo bateye inka intanga bashobora kumenya niba izabyara ikimasa cyangwa inyana gusa muri iyi gahunda yo kororoka kenshi mu mwaka binyuze mu zindi nyana byo bazajya bamenya icyo iyo nka izabyara ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Yongeyeho ko hazabaho no gukomeza kubungabunga inka z’inyambo kugira ngo u Rwanda rukomeze rugire umwimerere utavangiye.

RAB mu mwaka iba ifite umuhigo wo gutera intanga ibihumbi 120 bitewe nuko ifite imfizi zitanga intanga zigera ku 10, gusa ngo bitarenze mu Ukuboza izaba ifite impfizi 30 zizabafasha kubasha gutera intanga ibihumbi 900 bikazabaha kuzamura umubare w’intanga baterera mu baturage.

Ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’impfizi zitanga intanga zaturutse mu Budage witwa Ndayambaje Abdul Karim, avuga ko impfizi imwe ishobora gupima hejuru ya Toni imwe n’ibiro 150.

Bivugwa ko izi mpfizi zirya 1/10 cy’ibiro ipima izi zikaba zirya ibiro 110 ku munsi ndetse intego yazo ari ukongera icyororo cy’inka z’inzungu bikanafasha inyana zatewe intanga zazo kongera umukamo w’amata.