Abantu barenga 3300 bamaze kwiyandikisha muri gahunda y’Indangamuntu koranabuhanga
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], cyatangaje ko muri gahunda izwi nka ‘pre-enrollment platform’ yo kwemeza umwirondoro w’Abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere no gukosora ku bafite amakosa muri sisitemu y’indangamuntu nka kimwe mu bibanziriza indangamuntu koranabuhanga hamaze kwiyandikisha abantu barenga 3300.
Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 7 Kanama 2025 mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali bikomereza no mu Itorero Indangamirwa.
Biteganyijwe ko icyi gikorwa ari cyo kibanziriza icyo gutanga indangamuntu y’ikoranabuhanga ku baturage ndetse bikaba binateganyijwe ko kizagezwa ku rwego rw’utugari mu gihugu ku buryo abaturage bizaborohera kujya kwemeza imyirondoro yabo. Ababishoboye bazajya babyikorera banyuze ku rubuga IremboGov.
Biteganyijwe ko umuturage azajya ahabwa ‘code’ izamwemerera gutanga ibimenyetso ndangamiterere agiye guhabwa indangamuntu y’ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bwa NIDA bwatangarije ikinyamakuru cya The New Times ko kuva ubwo bukangurambaga bwatangira, abantu 3300 bamaze kwiyandikisha muri iyo gahunda kandi ko muri Nzeri 2025 izagezwa mu gihugu hose kugira ngo Abaturarwanda bose babashe kuyungukiramo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], Mukesha Josephine, ubwo yatangizaga ubwo bukangurambaga yavuze ko bugamije kugenzura no kwemeza amakuru bwite y’abaturage.
Ati “Ubu turi mu gikorwa cyo kugenzura no kwemeza amakuru bwite y’abaturage, sisitemu nyayo y’indangamuntu nshya izatangira gukora mu kwezi kwa Gatandatu umwaka utaha.”
Indangamuntu y’ikoranabuhanga, SSDID, ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefoni cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘token’ ushobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’indangamuntu.
Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu. Ibikorwa byo kubaka Sisitemu y’Indangamuntu y’ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw.


Kinyarwanda
English
Swahili









