Jose Chameleone yanze isaranganywa ry'umutungo
Jose Chameleone amaze iminsi ahanganye n'inkundura ya gatanya nyuma yuko Daniella Atim agejeje ikirego mu rukiko rw'i Kampala.
Umunyabigwi mu muziki wa Uganda, Jose Chameleone yakuriye inzira ku murima umugore we Daniella Atim amubwira ko ibyo yifuza atazabigeraho.
Jose Chameleone yavuze ko imitungo yaruhiye izasigarana abana be ku buryo Daniella Atim akwiriye gusubiza amerwe mu isaho.
Bigeye yanditse ko Jose Chameleone atazigera yemera ko uwo muzungukazi bashakanye mu myaka 17 ishize atazigera abona ku mutungo we.
Jose Chameleone yanagarutse ku kuba n'abana be nibamara gusaza bazaraga iyo mitungo abazabakomokaho ku buryo izakomeza kugirira umumaro abakomoka mu muryango w'abamayanja aho kugabanywa nk'agatambaro k'abana.
Daniella Atim aherutse kuvuga ko yifuza gatanya kandi ko ashaka imitungo ya Jose Chameleone kugirango yite ku bana batanu babyaranye.
Urukiko rukuru rw'i Kampala rwakiriye icyo kirego, igitegerejwe ni umunsi wo kuburana.


Kinyarwanda
English
Swahili









