issa
Abakinnyi 9 ba APR FC barimo abanyamahanga bahamagawe mu makipe y’igihugu

Aug 27, 2025 - 13:42
 0

Abakinnyi bane b’abanyamahanga ndetse n’abakinnyi 5 b’abanyarwanda bakina muri APR FC, bahamagawe mu makipe y’igihugu.

Mu gihe amakipe y’ibihugu arimo kugenda ahamagara abakinnyi azakoresha mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi ya hano muri Afurika, APR FC yohereje abakinnyi bane bakomoka hanze y’u Rwanda.

Abo bakinnyi barimo Ronald Ssekiganda ndetse na Denis Omedi, bahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Uganda, Mamadou Sy wahamagawe na Mauritania ndetse na Memel Dao wahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Burkina Faso.

Ikipe y’igihugu ya Uganda igiye gutangira imyiteguro y’imikino ibiri izakinamo na Mozambique tariki 5 Nzeri 2025 ndetse n’uwo izakina na Somalia uzaba tariki 8 Nzeri 2025.

Ikipe y’igihugu ya Burkina Faso yahamagaye Memel Dao, izakina na Sierra Leone ku itariki ya 6 Nzeri 2025 ndetse na Misiri bizakina tariki 9 Nzeri 2025. Ikipe y’igihugu ya Mauritania izakina na Togo ndetse na Afurika y’Epfo.

Aba bakinnyi bahamagawe biyongereye ku bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi barimo Niyomugabo Claude, Nduwayo Alexis, Ombarenga Fitina, Ishimwe Pierre ndetse na Mugisha Gilbert.

APR FC officially announces the signing of Raouf Memel Dao - Foot AfricaMemel Dao yahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Burkina Faso

No photo description available.Mamadou Sy yahamagawe muri Mauritania

Denis Omedi na Ronald Ssekiganda bahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Uganda

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abakinnyi 9 ba APR FC barimo abanyamahanga bahamagawe mu makipe y’igihugu

Aug 27, 2025 - 13:42
Aug 27, 2025 - 13:46