AFC/M23 yashyizeho uburyo bwo gutanga ubutabera mu bice igenzura
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko Komisiyo ishinzwe kuzahura ubutabera mu bice byagenzurwaga n’iri huriro yatangiye imirimo yayo ku mugaragaro, mu rwego rwo kurandura umuco wo kudahana.
Umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka, yavuze ko iyi Komisiyo yatangiye imirimo ku wa Kabiri, tariki 26 Kanama 2025, isura ibikorwaremezo by’ubutabera mu mujyi wa Goma.
Yongeraho ko iyi komisiyo yabonanye na Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Bahati Musanga Erasto, ku munsi w’itangizwa ry’akazi kayo.
Lawrence Kanyuka asobanura ko nyuma y’amezi atandatu y’ituze n’umutekano mu bice byabohowe na AFC/M23, yashyize imbere guca umuco wo kudahana, gusubiza ibibazo by’abaturage mu rwego rw’ubutabera n’ubucamanza, ndetse no gushyigikira imbaraga z’amahoro n’ubwiyunge.
Mbere y’uko Komisiyo itangira akazi kayo, ibice byabohowe n’Ihuriro AFC/M23 byari bihangayikishijwe n’ibibazo birimo ubujura n’ubwicanyi, bituma habura ubutabera buhagije, ariko ubu ibyo bice birangwa n’ituze.
Komisiyo ishinzwe kuzahura ubutabera mu bice bigenzurwa na AFC/M23


Kinyarwanda
English
Swahili









