Perezida Museveni yaganiriye na H.E Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo

Apr 22, 2025 - 14:47
 0

Kuri uyu wa Kabiri taliki 22 Mata 2025,Perezida Museveni yakiriye mu biro bye H.E. Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo, uri muri Uganda mu ruzinduko rw'akazi.

Aya makuru yatangajwe binyuze ku rukuta rwa X rwa Perezida Museveni, avuga ko yakiriye uyu mukuru w’Igihugu cya Togo, bakaba bagiranye ibiganiro ku ngingo zitandukanye.

Perezida Museveni yagize ati: “Nakiriye H.E. Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo, uri hano mu ruzinduko rw'akazi. Twaganiriye ku bibazo rusange by’ibihugu byacu n'umutekano mu karere”

Perezida Gnassingbe yageze muri Uganda nyuma y'uko ku munsi w'ejo yari i Kigali nabwo mu ruzinduko rw'akazi, aho yaragiranye ibiganiro na Perezida Kagame.

Gnassingbé, aherutse gushyirwaho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’umuhuza w’U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yitezweho kandi  by’umwihariko ku guhosha amakimbirane n’intambara mu Burasirazuba bw’iki gihugu nyuma yo gusimbura kuri  uyu mwanya João Manuel Gonçalves Lourenço, weguye kuri izo nshingano.

Ni intambara ikomeje guhanganisha umutwe wa AFC/M23 ndetse n’igisirikare cya Congo. FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo Wazalendo na FDLR.

Leta ya Congo yagiye igereka ku Rwanda iyo ntambara,  ikavuga ko rushyigikiye M23 ariko rwagiye rubihakana kenshi ndetse rukavuga ko ahubwo ubutegetsi bwa Kinshasa aribwo butiza umurindi umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.