Rubavu: Abasenyewe n’ibiza bagiye kubakirwa inzu zizuzura zitwaye miliyari 10 Frw
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inzu zigiye kubakirwa imiryango 870 yo mu Karere ka Rubavu yasenywe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, zizuzura zitwaye asaga miliyari 10 Frw.
Ni igikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Gitebe II mu Kagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero, kuwa Kane tariki 10 Nyakanga 2025.
Minisitiri Gen Maj (Rtd) Murasira yabwiye imiryango igiye kubakirwa ko iki gikorwa ari isezerano rya Perezida Paul Kagame risohoye.
Ati “Yantumye ngo mbabwire mukomere kandi aracyabazirikana. Iki gikorwa cyo kububakira yari yarakibasezeranyije ubwo yabasuraga nyuma yo kugirwaho ingaruka n’ibiza, kandi turacyabashimira uko mwitanze mu gutabarana.”
Yabibukije ko na bo bagomba kuzirikana ko bagomba kwigira, nubwo Leta ihari ngo ibunganire na bo bakwiriye kubigiramo uruhare.
Akomeza avuga ko kuva ibiza byaba, batirengagije abo byagizeho ingaruka, ahubwo ko igihugu cyari kigishaka ubushobozi.
Umwe mu basenyewe n’ibiza wamaze kubakirwa witwa Nirere Chantal, yavuze ko nta cyizere cy’ubuzima yari afite ubwo yari mu nkambi.
Ati “Ariko ubu ndatuye, mfite iwanjye, harakabaho Leta y’u Rwanda yongeye gutuma nongera guseka.”
Biteganyijwe ko mu turere turindwi tw’Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba hazubakirwa imiryango 2.978 yasenyewe n’ibiza, byashegeshe izi ntara muri Gicurasi 2023.
Imiryango izubakirwa ni iyo mu turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Burera na Musanze na Burera.
Ibiza byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023 byibasiye Intara z’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, bihitana abantu 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2.763 zisenyuka burundu.


Kinyarwanda
English
Swahili









