Bugesera: Umuhungu yishe umubyeyi amukuramo amaso
Umuhungu witwa Niyigaba yishe papa we wari ufite imyaka 62 akoresheje umuhoro na macaku ndetse afatwa ashaka kwica na nyina umubyara ngo nawe amwice
Uwo musaza witwaga Mbere n'umwe Alexandre wari utuye mu Mudugudu wa Kamparara Akagari ka Nemba mu Murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 21 Mata 2026 nkuko tubikesha BTN TV.
Amakuru avuga ko umuhungu we Niyigaba Alexandre wavuye mu ishuri yiga muri Kaminuza ari we ukekwaho kwica uwo mubyeyi. Bivugwa ko uwo muhungu we yari afite uburwayi bwo mu mutwe.
Bamwe mu baturage bavuga ko uwo musore yishe Se urupfu rw'agashinyaguro akamukuramo amaso.
Yagize ati "Umugore yaraje arambwira ngo umuhungu ashobora kuba yishe Se ndahagera maze gutabara nsanga uwo muhungu wishe Se arimo gutera amabuye abo abonye bose. Ndatabaza abandi bahageze dusanga yamwishe. Ashobora kuba yaramukubise umuhoro kuko twagiye kureba dusanga wagira ngo yamukebye ijosi, ahita amujyana mu cyumba amushyiraho umusambi amuseseka munsi y'intebe.
Undi muturage nawe yagize ati " Uwo musaza yavuye mu isoko, atabaza hanyuma umuhungu amuturuka inyuma, amukubita umupanga amukubise umupanga umusaza ngo aragwa, aguye ngo ajya kuzana majagu aramukubita aramujanjagura."
Umwe mu baturanyi avuga ko uwo musore yari afite umugambi wo kwica ababyeyi be bombi.
Yagize ati" Yari afite umugambi ko agomba kwica Se akica na nyina, izo ntumbi ebyiri nizo yashakaga. Nta bantu bahageraga kubera ko umwana yari asanzwe afite ikibazo mu mutwe yavuye n'i Butare muri Kaminuza ari byo bimukuyeyo, amakuru mfite nuko yigeze no kumukubita nanone ashaka kumukuramo umwuka."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rweru, Sibomana Jean Claude mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru wa BTN TV avuga ko icyateye uwo mwana kwica Se bishoboka kuba byaraturutse ku burwayi bwo mutwe uwo musore amaranye imyaka 2 bwanatumye mu mwaka wa 2024 ahagarika kwiga dore ko yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye .
Umurambo w'uwo mugabo wajyanwe ku bitaro bya Nyamata mu gihe uwo musore yafashwe na Polisi ikorera mu karere ka Bugesera mu gihe bivugwa ko yanababajwe no gufatwa atishe na nyina umubyara. Uwo muhungu Niyigaba bivugwa ko yigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe akavuzwa agakira ariko ntasubire kwiga muri Kaminuza.

Kinyarwanda
English
Swahili









