Ibiryo byanduye byo ku muhanda byica 53,000 buri mwaka
Nigeria ikomeje guhura n'ibibazo byinshi birimo umutekano muke, umwanda w'ibiryo byo ku muhanda. Ni igihugu gituwe na miliyoni 242, nicyo gituwe cyane muri Afurika kikaza ku mwanya wa gatandatu ku isi.
Minisiteri y’Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage muri Nigeria yatangaje ko abaturage barya ibiryo byo ku muhanda bandura impiswi na macinya ku buryo abasaga 53,000 bapfa buri mwaka bazize umwanda wo mu biryo baba baguze ku muhanda. The Guardina yanditse ko nibura miliyoni 50 barwara indwara zifitanye isano n’umwanda ku buryo buri mwaka ibitaro byakira ziriya miliyoni ari nabo bavamo abapfa.
Ijanisha rya 80 ku bana bavukana uburwayi buterwa n’umwanda w’ibiribwa ababyeyi babo baba barafashe batwite. Ntabwo bibagira ingaruka zo gupfa gusa kuko hari n’abadindira mu mikurire bakagira ubushobozi buke mu mitekerereze. Muri Nigeria miliyoni 40 barwara diyare’ diarrhoeal’ buri mwaka bikaba biterwa n’ibiryo byanduye. Minisitiri yavuze ko igihugu gifite ikibazo cy’abaturage barware umuvuduko ukabije w’amaraso, umubyibuho ukabije, indwara z’umutima, diyabete n’izindi zishobora guterwa n’imirire mibi.

Kinyarwanda
English
Swahili








