issa
Perezida Kagame niwe uzafungura inama mpuzamahanga ya MWC25 Kigali

Oct 16, 2025 - 23:44
 0

Kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 23 Ukwakira 2025, i Kigali hitezwe inama mpuzamahanga y’itumanaho n’ikoranabuhanga ya MWC25 Kigali, izabera muri Kigali Convention Centre, Ni inama ngarukamwaka itegurwa na GSMA, ni urubuga rukomeye ruhuza abashoramari, abashakashatsi, abayobozi n’abanyapolitiki baturutse impande zose za Afurika n’Isi muri rusange, bagamije kurebera hamwe uko ikoranabuhanga n’itumanaho byakomeza guteza imbere umugabane wa Afurika.

Mu bazitabira iyi nama harimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uzayifungura ku mugaragaro ku itikiya ya 21 Ukwakira 2025 muri Kigali Convention Centre, akaba ari ku nshuro ya gatatu yikurikiranya iyi nama izaba ibereye i Kigali.

Vivek Badrinath, Umuyobozi Mukuru wa GSMA, yatangaje ko yishimiye ko Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ariwe uzafungura iyi nama.

Ati “Twishimiye kandi twubaha kwakira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri "MWC Kigali" ku nshuro ya 3 yikurikiranya. Ni iby’agaciro kubona duhuriza hamwe abavumbuzi, abayobozi b’ibigo, n’abanyapolitiki b’ingeri zitandukanye tuganira ku ngingo zikomeye zishingiye ku ntego za Afurika mu ikoranabuhanga. Ntegereje kuganira n’abayobozi batandukanye kugira ngo dutegure icyiciro gikurikira cy’impinduka za digital muri Afurika, kuva ku koroshya kubona telefoni zigezweho, gukoresha ubwenge bw’ubukorano (AI), kugeza ku iterambere rya serivisi za Fintech n’itumanaho.”

Inama y’uyu mwaka izitabirwa n’abayobozi bakomeye barimo abo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Itumanaho (ITU), Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho mu Rwanda (MINICT), ndetse n’abayobozi b’amakompanyi azwi ku rwego mpuzamahanga nka Airtel Africa, Amini, Axian Telecom Group, Ethio Telecom, Huawei, MTN Group, Orange, na ZTE.

Hakaba hitezwe kandi n’imurikabikorwa rinini rizahuza ibigo bitandukanye birimo Ericsson, Ethiotel, Fraudbuster, Ookla, SES, Telcoin, Terrapay n’ibindi.

Mu gihe cy’inama, hazanatangizwa Orange Social Ventures Prize, igihembo gihabwa abafite imishinga y’ubuvumbuzi igamije guteza imbere imibereho y’abaturage muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.

Angela Wamola, Umuyobozi wa GSMA muri Afurika, yagize ati "Buri mwaka, MWC Kigali irakura kandi ikarushaho kuba urubuga rw’iterambere ry’inganda z’itumanaho, si muri Afurika gusa ahubwo no ku rwego rw’isi. Uyu mwaka twarenze kubara gusa umubare w’abafite itumanaho, ahubwo turibanda ku gutanga ubumenyi, ubuvumbuzi, n’ubushobozi bizafasha Afurika gutera imbere mu myaka iri imbere".

Iyi nama izibanda ku nsanganyamatsiko enye nyamukuru zireba ejo hazaza ha Afurika mu ikoranabuhanga:

  1. Connected Continent: kwagura itumanaho, telefoni zihendutse, na 5G byakorohereza abaturage kwinjira mu bukungu bwa digital.

  2. The AI Future: uko ubwenge bw’ubukorano (AI) bushobora gutuma ubukungu bwa Afurika bwikuba kabiri bitarenze 2035.

  3. Fintech: uko serivisi za mobile-money n’ikoranabuhanga ryo mu mafaranga riri guhindura imikorere y’imari muri Afurika.

  4. Africa’s Digital Frontier: uko ikoranabuhanga riri guhindura ibice by’ubuzima nk’imyidagaduro, ubuvuzi n’uburezi.

MWC25 Kigali itegerejwe nk’inama ishobora gusiga amateka mashya mu iterambere ry’itumanaho n’ikoranabuhanga muri Afurika, kandi ikaba n’umwanya wihariye wo kwerekana ko u Rwanda rukomeje kuba urugero mu guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho ku mugabane wa Afurika.

Oct 17, 2025 - 08:37