OMS yatangaje ko icyorezo cya Kolera muri Sudan cyarenze urugero
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko icyorezo cya kolera muri Sudani gikomeje kwiyongera no guhitana benshi muri icyo gihugu kuva cya hagaragara umwaka ushize.
Ibi byatangajwe na OMS/WHO kuri uyu wa Gatatu muri raporo nshya yashyize hanze aho yavuze ko ikigero cyabicwa n’icyo cyorezo cya Kolera muri icyo gihugu ubu kigeze kuri 3%. OMS yavuze ko icyo kigero cyerekana ko kolera muri icyo gihugu imaze kurenga ubushobozi bwo kugenzurwa ndetse ko ubu hakenewe ubufasha bwihuse muri icyo gihugu cya Sudan no kongererwa ingamba zo guhangana na cyo.
Mu cyumweru gishize, nibwo Minisiteri y’Ubuzima ya Sudani yari yatangaje ko abantu 120,496 ari bo banduye icyorezo cya kolera mu gihugu hose, mu gihe abarenga ibihumbi 3,368 bo bakaba bamaze kwicwa nacyo.
OMS yavuze ko ahanini ibibazo by'intambara, imyuzure no kwimuka buri gihe ko aribyo bikomeje guteza umurindi icyo cyorezo muri icyo gihugu cya Sudan.
OMS yasobanuye ko ikibazo cy'intambara ubu igiye kumara hafi imyaka irenga ibiri iba hagati y’igisirikare cya Leta y’icyo gihugu ndetse n’inyeshyamba za RSF, ko ari imwe mu mpamvu nyamukuru zikomeje gutuma icyo cyorezo kiyongera muri icyo gihugu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO Kandi rikomeza risobanura ko imvura nyinshi, gusenyuka kw’ibikorwaremezo, kwimuka kw’abantu no kwiyongera kw’inzara bitera abantu kubura amazi meza, isuku n’ubuvuzi bw’ibanze bigatuma kolera izamuka.
Abaturage benshi muri Sudani barimo kugorwa no kubona amazi meza asukuye, imisarani n’ibigo n’ubuvuzi, ibyo bikaba bikomeje guteza izindi ndwara zirimo dengue fever zifata mu buhumekero nk’uko OMS/WHO ibivuga.
OMS ikomeza ihamagarira ibihugu mpuzamahanga, imiryango y’ubutabazi n’inzego z’ubuzima zitandukanye ku isi kongera ingamba n’ubufasha byihuse mu gihugu cya Sudan kugira ngo babashe kurokora ubuzima bw’abantu bari mu kaga.
Kolera ni indwara yo mu mara iterwa na bagiteri ya Vibrio cholerae, ikwirakwira cyane binyuze mu mafunguro cyangwa amazi byanduye, ikibi kuri ibyo ni uko ishobora kwica umuntu mu masaha make cyane mu gihe atabonye ubuvuzi.


Kinyarwanda
English
Swahili









