Karongi: Umuhungu w’imyaka 16 yishe Se
Umwana w’umuhungu w’imyaka 16 wo mu Akagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera,Akarere ka Karongi ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kwica Se w’imyaka 62 bapfuye ko uwo mubyeyi we yajujubije nyina bikamuviramo kwahukana.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera ku wa 26 Ukwakira 2025.
Ahagana saa tatu z’ijoro, amakuru avugako aribwo uyu muhungu w’imyaka 16 yatashye ageze mu rugo ashyamirana na Se bararwana, umubyeyi arasohoka, umuhungu amusanga hanze amukubita igifunga cy’isuka bahingishaga, abonye amwishe ahita atoroka.
Bibaye nyuma y’imyaka irenga ibiri nyina w’uyu muhungu yahukanye, kubera intonganya zahoraga muri uru rugo zikomoka ku businzi bw’umugabo no kwiharira imitungo y’urugo.
Bivugwa ko nyuma yo kwahukana kwa nyina, abana bakomeje kumusura, aho yari yarahukaniye ndetse bikaba bitarashimishaga Se kuburyo byatumaga hari n’igihe bavagayo bagasanga yakingiranye bakarara hanze.
Kuri iyi nshuro, uyu mwana w’imyaka 16 wari wahoranye na nyina, amakuru avuga ko yageze mu rugo Saa Tatu z’umugoroba akomanze asanga harakinze, mushiki we amwereka ahadakinze aba ari ho anyura. Nyuma yo kwinjira mu nzu, uyu mwana yahise arombereza aho Se ari, amusanga mu cyumba batangira kurwana.
Abana bakimara kubona se aguye hasi bahise batabaza abaturanyi bahageze basanga yamaze gushiramo umwuka, babimenyesha ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacaca, Uwiringiyimana Bosco, yavuze ko bakimenya aya makuru bahise batangira gukurikirana iki kibazo bafatanyije n’inzego bakorana zirimo Polisi na RIB.
Yagize ati “Ukekwa turacyamushakisha ntabwo arafatwa. Turasaba abaturage kwirinda urugomo, abafitanye ibibazo bakabitugezaho tukabafasha kubikemura kuko ni cyo tubereyeho”.
Uyu muyobozi Uwiringiyimana yaboneyeho gusaba abaturage ko uwamenya aho uyu muhungu yihishe yamenyesha ubuyobozi.
Uyu mugabo asize umugore n’abana bane, barimo uwamwishe w’imyaka 16 ari na we bucura.


Kinyarwanda
English
Swahili









