Indege itwaye abantu 12 yakoze impanuka mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Kenya
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, indege nto itwaye abantu 12 yakoze impanuka ikimara guhaguruka mu gace ka Diani, kari ku nkombe z’Inyanja y’Abahinde mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Kenya.
Nk’uko byemejwe n’Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile muri Kenya (Kenya Civil Aviation Authority), iyi ndege yari mu rugendo rwerekeza Kichwa Tembo, ahagana mu burengerazuba bw’igihugu.
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Kenya avuga ko iyi ndege yaguye mu gace kazwi nka Shimba, gaherereye mu ntara ya Kwale, ahagana ku ntera ya kilometero 20 uvuye Diani. Byabaye hashize akanya gato gusa indege ihagurutse.
Ababonye ibyabaye bavuze ko iyi ndege yahise ifatwa n’inkongi nyuma yo kugwa, nk’uko bigaragara mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Kugeza ubu, inzego zibishinzwe ntiziratangaza amakuru ajyanye n’ababa bapfiriye cyangwa bakomerekeye muri iyo mpanuka, ariko ibikorwa byo gutabara no gukora iperereza birakomeje.


Kinyarwanda
English
Swahili









