Uganda: Gen Muhoozi yikomye abakandida barenga ku mategeko yashyizweho
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yihanangirije abakandida bagaragaza imyitwarire inyuranye n’amabwiriza y’Urwego rw’Amatora, avuga ko inzego z’umutekano zidateze kubihanganira na gato.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ugushingo 2025, Gen Muhoozi umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yavuze ko hari abakandida bakomeje gusuzugura amabwiriza yashyizweho n’Akomisiyo y’Amatora muri icyo gihugu iyo bari mu bikorwa byo kwiyamamaza, bakibagirwa ikiba cyabateranije aho baba biyamamariza ahubwo bagashaka guteza umutekano muke w’icyo gihugu cya Uganda.
Yagize ati “Turasaba ndetse tukanihanangiriza umukandida uwo ari we wese, uhora arenga ku mabwiriza y’Urwego rw’Akomisiyo y’Amatora no guhora ashotora inzego z’umutekano, ko tudateze kuzihanganira ibyo bikorwa bye. Iyi myitwarire igomba guhagarara vuba na bwangu. Umutekano w’igihugu ntuteze guhungabanywa kubera umukandida uri mu bikorwa byo kwiyamamaza. Ntibikora gutyo.”
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zicyo gihugu cya Uganda zifite inshingano zo kurinda abaturage bacyo ndetse zikana genzura imyitwarire igomba kugenga abiyamamaza bityo ko ntawukwiye kubigira urwitwazo rwogukwirakwiza imvururu mu baturage.
Ibi bibaye nyuma y’uko byagiye bitangazwa ko hari abakandida muri icyo gihugu bajya kwiyamamaza bagateza umutekano muke aho biyamamariza nubwo kugeza ubu abo bakandida bataratangazwa abo aribo.
Ni igihe kandi Urwego rw’Amatora rw’icyo gihugu rukomeje gusaba abarimo kwiyamamaza ko bakubahiriza amabwiriza yashyizweho hagamijwe kwirinda imvururu zishobora kuvuka mu gihe cya matora ateganyijwe kuba mu bihe biri imbere.


Kinyarwanda
English
Swahili









