Ingabire Victoire yatumijwe n’Urukiko Rukuru
Ingabire Victoire Umuhoza ufite ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe n’amategeko mu Rwanda, yatumijwe mu rubanza rw’abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ruri kubera mu Rukiko Rukuru rwa Kigali.
Uru rubanza ruregwamo umunyamakuru Nsengimana Théoneste n’abandi umunani barimo abahoze ari abanyamuryango ba DALFA rwakomeje kuri uyu wa 17 Kamena 2025.
Sibomana Sylvain ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’uwo mugambi ni we watangiye abazwa kuko yari atararangiza impamvu z’ubwiregure bwe.
Urukiko rwatangiye rubaza ibibazo bifitanye isano n’amahugurwa abo banyamuryango bagiyemo ndetse n’ibijyanye n’umunsi wiswe uwa Ingabire (Ingabire Day) wo kwizihizaho ubuzima bwa Ingabire Victoire wari wateguwe.
Sibomana yasobanuye ko amahugurwa yateguwe kandi aterwa inkunga n’uwitwa Assumpta ariko Ubushinjacyaha bugaragaza ko bombi bari bafitanye imikoranire ya hafi na Ingabire.
Bwagaragaje ko ubutumwa bugufi bwo muri telefoni bugaragaza ko Ingabire hari amafaranga yahaga Sibomana yo kumufasha mu buzima busanzwe n’ajyanye n’amahugurwa.
Ku rundi ruhande, Umunyamakuru Nsengimana yavuze ko amashusho yatambukije yayahawe na Ingabire Victoire kandi n’ibyo yagombaga gutangaza ku wa 14 Ukwakira 2021 ku munsi wa ‘Ingabire Day’ ari we wari wabimuhaye bityo ko atari akwiye kuryozwa ibintu atavuze.
Ubushinjacyaha nabwo bwagaragaje isano iri hagati y’amahugurwa, Ingabire, Assumpta na Nsengimana, buvuga ko Nsengimana yafashije aba bantu gutegura iyi gahunda, abinyujije mu kubaha urubuga ku muyoboro wa Umubavu TV, bakavuga amakuru y’ibihuha aharabika ubutegetsi.
Ingabire yavuzwe kenshi muri iyi dosiye igiye kumara imyaka ine ariko ntabwo yari yagahamagawe n’urukiko kugira ngo atange ibisobanuro.
Urukiko rwahise rubaza Ubushinjacyaha impamvu Ingabire Victoire atabajijwe kandi avugwa cyane muri iyi dosiye, buvuga ko ruhamagaza uwo rushaka ariko ko iperereza rigikomeje.
Rushingiye ku ngingo ya 106, iteganya guhamagaza mu rubanza abafatanyije icyaha cyangwa ibyitso bataregewe urukiko, rwategetse ko Ingabire na we azitaba Urukiko akagira ibyo asobanura.
Iyo ngingo igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barafatanyije gukora icyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha rurabahamagaza ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza.
Ikomeza yerekana ko iyo urukiko rumaze kubaza abahamagawe mu rubanza, rugasanga nta bimenyetso bituma bakekwaho icyaha rufata icyemezo cyo gukomeza iburanisha batongeye guhamagarwa.
Iyo rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza buhereye ku byagaragajwe mu iburanisha.
Urukiko rwategetse ko Ingabire agomba kwitabira uru rubanza tariki ya 19 Kamena akagira ibyo abazwa bitandukanye n’uko mu minsi yabanje yanyuzagamo akarwitabira agiye kumva uko abaregwa biregura.
Ingabire Victoire wabaga mu Buholandi, yageze mu Rwanda mu 2010 ubwo yari akiri mu ishyaka FDU-Inkingi. Yafunzwe muri uwo mwaka ashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu no kurema umutwe utemewe, arekurwa mu 2018 nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame.
Mu 2019 yashinze DALFA Umurinzi, asobanura ko kuguma muri FDU-Inkingi bitari gushoboka bitewe n’uko abanyamuryango bayo bakorera hanze.


Kinyarwanda
English
Swahili









