issa
Kirehe: Hari abaturage batarumva neza akamaro ko kwisuzumisha indwara zitandura
Bamwe mu baturage ntibarumva neza akamaro ko kwipimisha indwara zitandura

Jun 17, 2025 - 23:16
 0

Kwipimisha ku buntu indwara zitandura zirimo diabete, umuvuduko ukabije w’amaraso n'izindi, ni bimwe mu by'ingenzi leta ishishikariza abaturage muri rusange. Gusa ntibibuza ko kugeza ubu hari abatarabyumva neza bakinangiye ndetse banahamya ko batajya kwa muganga batarembye.

Abo mu karere ka Kirehe mu ntara y'iburasirazuba by'umwihariko mu murenge wa Kigina hamwe mu ho ubuyobozi burimo kwibanda gushishikarira abaturage kwitabira kwisuzumisha indwara zitandura baravuga ko ubusanzwe badasobanukiwe neza ko izi arii indwara zihangayikishije kuburyo bajya kuzisuzumisha batararemba.

Uwitwa Mukandayisenga Jeanine aragira ati "Ntabwo narinzi ko kwivuza no kwipimisha indwara zitandura ari ingenzi, ndashishikariza n'abandi baturage kwipimisha izi ndwara”

Turatsinze peter nawe ati ”leta nidufashe ikomeze idushishikarize kumva neza akamaro ko kwisuzumisha umuntu atararemba".

Dr Ntaganda Evariste, Umuyobozi w’ishami ry’indwara z’imitima n’imitsi mu kicyo cy'igihugu cy'ibuzima RBC, asobanura ko indwara zitandura ari nyinshi ariko hakaba hari iziganje kurusha izindi.

Ati “Hari indwara zijyanye na kanseri, indwara z’umutima, diyabete (indwara y’isukari) n’indwara zo mu buhumekero”.

RBC igaragaza ko hari uburyo bwo kurwanya indwara zitandura.  Hakorwa ubukangurambaga kugira ngo abantu birinde, kuvura abagize ibibazo byo kurwara no gukurikirana uko izi ndwara zimeze, abantu zifata, abazirwaye ndetse n’abo zihitana.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura mu bitera indwara zitandura harimo inzoga. Bugaragaza kandi ko 48.1% by’abanyarwanda bose, banywa inzoga. Ni mu gihe 61.9% byabo ari abagabo. Ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kurebera hamwe amakuru ajyanye n’indwara zitandura ndetse n’ibizitera mu Rwanda.

Kwipimisha indwara zitandura ni ingenzi, RBC irasaba buri wese kubyitabira.

Oziana Benga

Ukweli Times/I Burasirazuba 