issa
Abasenateri basanze amavuriro y'ibanze 'Post de Santé zifite ibibazo byinshi

Mar 26, 2025 - 15:44
 0

Amwe mu mavuriro y’ibanze azwi nka Post de Sante afite ibibazo byinshi bisaba ko Minisitiri w’Intebe atumizwa ngo atange ibisobanuro by’uburyo bizacyemukamo nk'uko byagarutsweho n'inteko y'abasenateri iherutse guterana.

Ibi bibazo by’aya mavuriro,  byagaragaye mu gikorwa cyo gusura amavuriro y’ibanze cyakozwe kuva ku tariki 21 kugeza ku ya 30 Mutarama 2025, abasenateri basanga ibyo bibazo bidakemutse byakomeza kubangamira iterambere rya serivisi z’ubuzima.

Bimwe mu bibazo  byagaragaye  mu ngendo Abasenateri bakoze, harimo utugari tudafite amavuriro y’ibanze, kandi tutubatsemo ikigo nderabuzima, ibitaro cyangwa ivuriro ryigenga.

Ikindi kibazo n’uko abaforomo batemera kujya gukorera mu mavuriro y’ibanze, ari mu mirenge y’icyaro.

Ibi bibazo byose rero, byatumye mu Nteko rusange ya Sena yateranye tariki 25 Werurwe 2025, hafatirwamo umwanzuro wo gutumizaho Minisitiri w’Intebe ngo  ashyireho umucyo w’uko byakemuka.

Gusa ku rundi ruhande, n’ubwo hari ibibazo byagaragaye muri aya mavuriro, hari n’ibyo yakemuye mu nzego z’ibanze, birimo gufasha kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa bayara, kuko bavuye kuri 203 ku bagore ibihumbi 100 mu 2020, bagera ku 105 mu 2024, n’ibindi bitandukanye.