
Kajugujugu z’igisirikare cya Amerika zifashishijwe mu kuzimya inkongi yibasiye Korea
Indege za Amerika zifashishijwe mu kuzimya inkongi yahitanye ubuzima bw’abantu 24 barapfuye abanda barenga 200 mu Majyepfo ya ashyira Uburasirazuba bwa Korea y’Epfo.
Uretse abapfuye bahitanywe n’iyi nkongi, yanatwitse urusengero rwa Gounsa rumaze imyaka 1.300.
Lee Byung-doo, impuguke mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’amashyamba, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko umuriro wa Uiseong ukwirakwira ku gipimo n’umuvuduko biri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’izindi nkongi zagiye ziba hirya no hino.
BBC, ivuga ko abashinzwe kuzimya umuriro n’abasirikare bagera ku 5.000, boherejwe muri ako gace kuzimya uwo muriro bakoresheje kajugujugu z’igisirikare cya Amerika zari muri Koreya.
Perezida w'agateganyo Han Duck-soo yagize ko iki kibazo kitari cyarigeze kubaho muri Korea. Ati: "Iki ni ikibazo kitigeze kibaho. Ni ikibazo gikomeje kuba ingorabahizi kandi kizandikwa mu bitabo.”