issa
Huye: Ubujura bukomeje gutuma benshi bararana n’amatungo mu nzu

Feb 13, 2026 - 17:06
 0

Bamwe mu baturage batuye mu bice by’inkengero z’umujyi wa Huye babangamiwe no kurarana n’amatungo yabo mu nzu imwe bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke, bavuga ko ari imwe mu ngamba zo kuyarinda kwibwa nubwo bazi ko bishobora kubatera indwara.

Karenzi Emmanuel, umuhinzi-mworozi utuye mu Murenge wa Huye, Umudugudu wa Magonde, avuga ko yahisemo kujya ararana n’amatungo ye mu nzu imwe nyuma yo kuyibwa akabona ko ntacyo yazatahira.

Yagize ati “Inzu turaramo ni ntoya ariko ni yo mahitamo dufite mu rwego rwo kwirinda ubujura. Yego, biratubangamiye kubera ko biteza umwanda mwinshi.”

Karenzi utuye mu nzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro avuga ko amatungo ye arimo ihene yahisemo kuyaraza mu cyumba kimwe, naho we n’umugore bakarara mu kindi mu gihe abana babo barara mu ruganiriro.

Benshi mu baturage bahisemo kurarana n’amatungo mu nzu zabo bavuga ko nubwo bamaze kubimenyera, bazi ko hari benshi bitera indwara ziterwa n’umwanda.

Umuganga akaba n’inzobere mu gukumira no gukingira indwara zandura mu Bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda CHUB, avuga ko kurarana n’amatungo bigira ingaruka zikomeye ku bantu zirimo kwandura indwara zo mu buhumekero ndetse n’izindi zitandukanye zishobora guterwa n’umwanda, bityo ko abaturage bagakwiye kubyirinda bivuye inyuma.

Yagize ati “Iyo abantu bahumeka umwuka umwe n’amatungo cyangwa bagakorakora aho yanyaye ntibakarabe intoki, bashobora kwandura indwara zitandukanye. Zirimo n’izishobora kugira ingaruka zikomeye ku bagore batwite, nka toxoplasmose.”

Mu bukangurambaga bwo kurwanya umwanda mu baturage buheruka, umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yasabye abaturage kwirinda kurarana n’amatungo yabo, avuga ko bitera indwara ndetse bikanagira ingaruka zikomeye ku bararana na yo.

Yasabye abaturage gukora utuzu duto twabafasha kurinda amatungo yabo neza, abizeza umutekano ndetse anabibutsa gukaraba intoki n’amazi meza ni sabune igihe cyose bavuye ku bwiherero, mbere yo kurya n’igihe cyose bakoze ku mwanda w’amatungo.

Ingingo ya 166 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 iteganya ko umuntu winjiye mu nzu cyangwa ahandi hakinze agamije kwiba, iyo ahamijwe icyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, ndetse n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo amategeko ateganya ibihano bikomeye ku bajura, bamwe mu baturage bavuga ko hakenewe ingamba zifatika zo gukaza amarondo no kongera ubufatanye mu midugudu, kugira ngo barusheho kugira icyizere cy’umutekano w’amatungo yabo.

Feb 13, 2026 - 18:17