Nyamasheke: Inkuba yakubise mu kigo cy’ishuri abana 7 barahungabana
Inkuba yakubise mu busitani bwo ku Rwunge rw’Amashuri (G.S.) rwa Gahisi mu Murenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, Abanyeshuri 7 barahungabana ndetse bamwe muri bo bajyanwa kwa muganga.
Iyo nkuba yakubise mu mvura yaguye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026.
Amakuru avuga ko iyo nkuba yakubitiye imbere y’amashuri yo mu wa Kabiri no mu wa Gatanu w’amashuri yisumbuye.
Umuyobozi Mukuru wa GS Gahisi Ruhumuriza Nathanael, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mvura yaguye ahagana saa saba z’amanywa ikageza nimugoroba.
Igitangira mu kigo cy’ishuri hahise hakubita inkuba mu busitani bw’imbere y’ishuri ry’umwaka wa 2 w’ayisumbuye iranabucukura, abana bane bari mu ishuri biga barahungabana, barimo 3 bahungabana bikomeye.
Iri hungabana ryanageze mu mwaka wa 5 w’ishuri ribanza, 3 barimo uwari usanganywe ikibazo cy’umutima na bo bamererwa nabi.
Ati “Twahise twiyambaza ikigo nderabuzima cya Rangiro kitwoherereza umuganga uza kudufasha. Aza abana 2 twabonaga bameze nabi cyane twamaze kubagezayo, ahageze asanga n’abandi 2 dukwiye guhita na bo tubohorezayo. Bahageze babiri barimo uwo usanganywe ibibazo by’umutima bahise boherezwa ku bitaro bya Kibogora ni ho bakiri.”
Avuga ko abandi 3 bakomeje kwitabwaho aho ku ishuri bigera igihe cyo gutaha borohewe batahana n’abandi.
Anavuga ko bakomeje gukurikiranira hafi abajyanywe kwa muganga, aho 2 bari bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Rangiro bamaze koroherwa, n’abari ku Bitaro bya Kibogora bari koroherwa, agahumuriza imiryango yabo ayibwira ko nta bibazo bikomeye cyane bagifite, hari n’amahirwe menshi ko bashobora gutaha.
Yavuze ko amahirwe bagize ari uko inkuba yakubise hari umurindankuba, bukaba bwari ubwa kabiri ikubita kuko no mu Kwakira umwaka ushize yakubise imirasire y’izuba bagiraga ikayizimya.
Ati “Nubwo inkuba zitwibasira gutyo, dufite umurindankuba twahawe na REG ku bufatanye na REB, dutekereza ko wujuje ubuziranenge kuko utabwujuje ubukana iyi nkuba yari ifite itaba yabuze abo ihitana. Turakomeza gukangurira abana amabwiriza yose ajyanye no kwirinda inkuba. Abandi bana bakomeje kwiga nta kibazo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro Mutesa Claude, yavuze ko muri ibi bihe by’imvura nyinshi, aka gace k’imisozi miremire kibasiwe n’inkuba cyane, aho umwaka ushize yagiye inakubita abaturage bamwe bakajyanwa kwa muganga, akavuga ko hagiye gukazwa ubukangurambaga ku kwirinda inkuba.
Ati “Tugiye gukaza ubukangurambaga mu mashuri, dusobanurira abana ibyo bakora ngo birinde inkuba. Ubwo bukangurambaga bukazanagera mu baturage, haba mu nteko zabo, mu nsengero n’ahandi hahurira abantu benshi, kugira ngo abaturage bose babe bafite ayo makuru, kuko hano higanje amashyamba kandi inkuba ziyakunda cyane, igihe cy’imvura nyinshi bikaba ibibazo.”


Kinyarwanda
English
Swahili









