
Guverinoma y’u Rwanda yashimye Umudepite wa Amerika wanze kurya indimi ku bibazo bya Congo
Goverinoma y’u Rwanda yashimye Ronny Jackson usanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ku bwo kudaca ku ruhande ku bibazo bibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo.
Uyu mudepite uherutse gusura ibihugu byo mu Karere n’u Rwanda rurimo, yavuze ko ubwo yageraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yibonera ibibazo birimo agira ibyo ashima n’ibyo yanenze.
Ronny yavuze ko muri Congo hari umutungo ubarirwa mu binyacumi bya za tiriyali z’amadolari y’Amerika, wakagombye gutuma RDC iba Igihugu cya mbere ku Isi gikize, ariko ngo biratangaje kuba bidafite gikurikirana kuko ubutegetsi bwa Kinshasa butabasha kukigenzura.
Mu rwego rwo kugarura amahoro mu buryo burambye, Depite Tonny yasabye Leta ya Congo gusubiza agaciro abakambuwe barimo n’abari mu mutwe wa M23, yongeraho ko uyu mutwe udakwiye kurambika intwaro gusa, ahubwo ko ukwiye gutegwa amatwi ndetse n’abaturage irwanira bahunze bagatahuka.
Nyuma y’ubu buhamya bw’uyu mudepite, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Amb. Nduhungirehe yavuze ko bishimishije cyane kuba yavugishije ukuri kweruye kandi mu buryo bwuje ubuhanga.
Yagize ati: “Birashimishije cyane kumva ubuhamya bw’ukuri, bwuzuye, butabogamye n’ubusesenguzi bwimbitse bwatanzwe n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wafashe umwanya n’igihe gihagije cyo gusura Akarere no gusobanukirwa impamvu muzi z’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, aho kujya mu mvugo zoroheje kandi zidafite ishingiro twakunze kumva muri bimwe mu bihugu by’i Burayi.”
Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, wagiye uzamba ahanini bishingiye ku miyoborere ishingiye ku ivangura aho ubwoko bw’Abanyekongo b’Abatutsi bagiye batotezwa abandi bakicwa biviramo bamwe guhunga abandi bafata intwaro birwanaho.