SADC  yigaramye iby'uko yafashije FARDC na FDLR kugaba ibitero mu Mujyi wa Goma

Apr 14, 2025 - 21:17
 0

Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Amajyepfo SADC, wahakanye ko ingabo zawo za SAMIDRC zoherejwe muri DRC utigeze ufasha Ihuriro ry’ingabo za FARDC mu kugaba ibitero mu mujyi wa Goma. SAMIDRC, ivuga ko itigeze igira uruhare mu gikorwa icyo ari cyo cyose gihuye n'ibivugwa.

Mu itangazo M23 iherutse gushyira hanze, yashinje izi ngabo za SADC ko zifatanyije na FARDC, FDLR n’imitwe yitwara gisirikare nka Wazalendo yagabye ibitero i Goma, birimo ibyo ku wa 11 Mata 2025 bibangamira ituze n’umutekano w’abaturage.”

Mu itangazo ryasohowe na SADC kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mata n’ubunyamabanga bukuru bwayo, yavuze ko ingabo zayo zitigeze zifatanya n’abarimo FARDC, FDLR na Wazalendo mu gutera Goma.

Yagize iti: “SADC irahakana  yivuye inyuma ibyo birego kuko SAMIDRC ntiyigeze igira uruhare mu bikorwa bihuriweho nk’uko bivugwa.”

Ubuyobozi bwa SADC, buvuga kugeza ubu bushishikajwe no gucyura ingabo zayo ziri muri Congo nk’uko byemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango iheruka kubera i Harare muri Zimbabwe.

Ubwumvikane bucye hagati y’izi mpande zombi,buje nyuma y’uko zari zemeranyijwe ko zigiye gufatanya mu gusana ikibuga cy’indege cya Goma. Gusa kuri ubu hajemo igitotsi M23 yahise isaba ko izi ngabo za SADC zahita zizinga utwangushye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.