
Ihuriro rya FARDC rirashinjwa kugaba ibitero ku Banyamulenge
Udusozi twagabweho ibitero, hari aka Bicumbi gaherereye mu misozi yunamiye mu Kalingi, kakaba kari mu Burasizuba bwa Minembwe n’aka Kalongi kari mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe.
Udusozi twagabweho ibitero, hari aka Bicumbi gaherereye mu misozi yunamiye mu Kalingi, kakaba kari mu Burasizuba bwa Minembwe n’aka Kalongi kari mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe.
Ibi bitero FARDC, yabigabye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14/04/2025, nk’uko amakuru akomeza abivuga.
Uretse agace ka Bicumbi gatuwe n’abanyamulenge benshi, FARDC yanarashe mu kandi gace ka Kalongi gatuwe n’ingo z’aba Banyamulenge zibarirwa mu mirongo.
Gusa ku rundi ruhande, amakuru yamenyekanye, avuga ko Twirwaneho na M23 bihutiye gutabara abaturage bashushubikana iryo huriro rya Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’iza Congo, bahungira ahitwa i Nguli.
Kugeza ubu usibye abaturage bahunze bava mubyabo, ntabindi byangiritse biramenyekana.
Ibi bitero bije bikurikira ibindi bitatu iri huriro ry’ingabo za Congo riheruka kugaba mu nkengero za centre ya Minembwe mu cyumweru gishize harimo.