issa
Ibikubiye mu myanzuro y’amahame yasinywe hagati ya RD Congo na AFC/M23

Jul 19, 2025 - 12:46
 0

Kuri uyu wa 6 tariki 19 Nyakanga, 2025, muri Qatar hasinywe amahame azagenderwaho mu biganiro bizaganisha ku mahoro arambye hagati ya Repubulika ya Demokalasi ya Congo na AFC/M23.

Leta ya RD Congo yari ihagarariwe na Sumbu Sita Mambu intumwa nkuru ya Perezida Felix Tshisekedi ishinzwe ibiganiro bya Luanda na Nairobi. Mugihe kurundi ruhande hasinye Benjamin Mbonimpa Umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23. Mu minsi 10 iri imbere nibwo aya masezerano azahabwa amurongo. 

Mubyo basinyanye harimo ko Impande zombi zemera ko amahoro, umutekano n'ituze ari ingenzi kugira ngo habeho amahirwe yo kwiteza imbere, kunoza imibereho y’abaturage no kurengera agaciro k’ikiremwamuntu.

Impande zombi ziyemeje kubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara burundu, arimo ibi bikurikira:

-Kureka ibitero byo mu kirere, ku butaka, mu mazi y’inyanja cyangwa ay’ibiyaga, ndetse n’ibikorwa byose by’ubusahuzi cyangwa gusenya ku bushake:

-Kureka gukwirakwiza urwango biciye mu itangazamakuru cyangwa ubundi buryo;

-Kureka kugerageza gufata ibindi bice ku ngufu cyangwa kwagura aho bari ku rugamba.

AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bemera ko amasezerano y’amahoro ari ingenzi mu rwego rwo guharanira umutekano, iterambere rirambye, ubutabera busesuye n’uburenganzira bwa muntu bw’abaturage ba RDC, ndetse no kugaruka mu gihugu mu mutekano no mu cyubahiro ku mpunzi, byose bikajyana no gushakira umuti ku mpamvu shingiro zateje amakimbirane.

Mubindi Kandi AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bashobora gutegura, ku bufasha bw’umuryango mpuzamahanga, ibikorwa byo kurekura imfungwa cyangwa abafunze bari mu maboko y’impande zombi.

Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika barasaba AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutangira imishyikirano yo kugirana amasezerano y’amahoro bitarenze impera z'ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, ni ukuvuga mu minsi 10 uhereye igihe imyanzuro y’itangazo ry’amahame atangiye gushyirwa mu bikorwa.

Nk’uko bigaragara muri iyi nyandiko, AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa biyemeje gutangira imishyikirano itaziguye ako kanya nyuma y’uko imyanzuro y’iri tangazo ry’amahame ishyizwe mu bikorwa, kugira ngo hatangizwe amasezerano y’amahoro bitarenze iminsi icumi (10) nyuma yo gushyira mu bikorwa iyo myanzuro.

Jul 19, 2025 - 13:12