GAZA: Abarenga 20 bamaze kubura ubuzima kuri uyu wa Gatatu
Abantu batari munsi ya 20, barimo n’abana, bamaze kwicwa kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu muri Gaza mu bitero bishya by’ingabo za Israeli.
Itangazamakuru rya Palestine, WAFA, ryatangaje ko habaye ibitero by’indege ndetse n’impfu muri Jabalia no muri Deir al-Balah, kimwe no hafi ya Khan Younis mu majyepfo ya Gaza.
Gusa ayo makuru ntiyabashije kwemezwa n’ibindi bitangazamakuru byigenga kuko igisirikare cya Israeli cyari kitaratanga ibisobanuro kuri ibyo bitero.
Buri munsi, hakomeje gutangazwa amakuru y’abantu benshi bapfa muri kariya gace ko ku nkombe y’inyanja nyuma y’uko ingabo za Israeli zitangije igitero kinini guhera mu mpera z’icyumweru gishize. Ingabo zo ku butaka nazo zamaze koherezwa muri ako karere.
Ibikorwa bya Israeli muri ako gace bikomeje kunengwa n’amahanga, ndetse na bimwe mu bihugu by’inshuti za hafi. Ku wa Kabiri, Ubwongereza bwahagaritse ibiganiro by’ubucuruzi na Israeli, bushyiraho ibihano ku batuye mu gace ka West Bank b’Abayahudi, ndetse bunatumiza ambasaderi wa Israeli muri icyo gihugu ngo asobanure.


Kinyarwanda
English
Swahili









