issa
Koreya y'Epfo: Perezida mushya Lee Jae-myung yizeje abaturage amahoro n'ubumwe

Jun 4, 2025 - 13:07
 0

Ku wa 4 Kamena 2025, Lee Jae-myung yatangaje ko agiye gushyira imbere ubumwe bw’igihugu no guhuza abaturage, nyuma yo gutangazwa nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 3 Kamena.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Lee, uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yegukanye intsinzi n’amajwi 49.42%. Yakurikiwe na Kim Moon-soo wagize amajwi 41.15%, mu gihe Lee Jun-seok we yabonye 8.34%.

Lee w’imyaka 61 yatsinze aya matora nyuma y’uko Yoon Suk Yeol wahoze ari Perezida yegujwe kubera amategeko akakaye yashyizeho, yateje umwuka mubi wa politiki wamaze amezi atanu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga gushaka gucamo ibice abaturage.

Perezida mushya Lee yavuze ko imwe mu ntego ze za mbere ari ugusubiza hamwe Abanya-Koreya no kubaka umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Yashimangiye ko atazemera ko igihugu gisubira mu bihe by’umwiryane, anasezeranya ko manda ye izaba ishingiye ku mahoro, ubumwe no gukuraho amacakubiri.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Lee yanenze imiyoborere ya Yoon, avuga ko guverinoma agiye kuyobora izaba ifunguye kuri buri wese kandi ishingiye ku kuri no ku mucyo.

Kuri uyu wa Gatatu, imbaga y’abashyigikiye Lee yari iteraniye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, bishimira insinzi ye. Bavuze ko bizeye ko azashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, birimo kwimakaza ubutabera n’imiyoborere ishingiye ku mategeko, bityo Koreya y’Epfo ikaba igihugu cyubakitse ku mahame y’icyizere n’ubwubahane.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com