Perezida Kagame yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia uri mu Rwanda
Perezida Paul Kagame yahuye na Field Marshal Birhanu Jula, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (Ethiopian National Defence Force, ENDF), n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Ibiro by’umukuru w’Igihugu 'Village Urugwiro' bibinyujije ku rubuga rwa X, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye na Field Marshal Birhanu Jula.
Ni uruzinduko uyu musirikare yatangiye ku Cyumweru tariki ya 13 Mata, rukazageza ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula kandi yanasuye Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.


Kinyarwanda
English
Swahili









