issa
Perezida Kagame yavuze ku nama izamuhuza na Tshisekedi muri Amerika

Nov 27, 2025 - 16:55
 0

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze agaruka ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokalasi ya Congo ndetse n’umubano w’u Rwanda na RD Congo uhagaze nabi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kuba mubi, ariko anagaruka ku nama iteganyijwe kubera i Washington hagati ye na mugenzi we wa RDC ari intambwe ikomeye mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe.

Perezida Kagame yashimye uruhare rw’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwakoze akazi “kageze kure” mu gushaka uko impande zihanganye zicarana ku meza y’ibiganiro.

Yagize ati “Kuba hateganyijwe inama i Washington, yaba iyo kuganira, gusinya cyangwa indi ntambwe iyo ari yo yose, ni intambwe ikomeye. Ni ubwa mbere bibaye.”

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’Uburasirazuba bwa RDC

Mu kiganiro cye, Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko imyaka myinshi y’imivurungano yamwigishije ko buri ruhande rugomba kwita ku nyungu zarwo.

Yagize ati “Mbaye ndi mu mwanya wawe, ukaza umbwira ko ushaka Goma, Kavumu, Bukavu cyangwa Uburasirazuba bwa Congo bwose, ntacyo byaba bintwaye, Ariko naguha amabwiriza ugenderaho yo kubanza gukemura ikibazo cyange. Ibyo ni byo nabonye mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bwanjye.”

Yakomeje asobanura uko yabigenza mu gihe yaba ari we ufite uduce twavuzwe
“Mbaye ari jye ufite Goma ukaza umbwira ko ushaka kuyigenzura, nakubwira nti: nta kibazo. Goma iri mu biganza byanjye. Sinzayiguha utanyeretse uko ugiye gukemura ibibazo byanjye.”

Imiterere y’umubano hagati ya Kigali na Kinshasa ikomeje kuba ingorabahizi

Aya magambo ya Perezida Kagame aje mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje kuba mubi, impande zombi zishinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo. Ibiganiro biteganyijwe i Washington byitezweho kuba urubuga rushya rwo kugerageza kugabanya ubushyamirane.

Leta zombi kugeza ubu ntiziratangaza byinshi ku byo iyi nama izibandaho, ariko abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakomeje gushishikariza Kigali na Kinshasa guhitamo inzira y’ibiganiro aho gukomeza imvururu zishobora gukurura intambara zidashira.