issa
Ibyo Putin asaba ngo abe yahagarika intambara kuri Ukraine

Aug 20, 2025 - 19:11
 0

Intambara y’u Burusiya na Ukraine imaze imyaka irenga itatu, ishobora kurangira gusa nibura mu gihe ibyo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, asaba byaba byubahirijwe, nk’uko umusesenguzi mu bya politiki Aimé Iyamuremye abivuga.

Putin ashaka ko Ukraine yemera ko Crimea iguma mu maboko y’u Burusiya, ndetse Donbas ikagabanywa hagati y’impande zombi. Ikindi gisabwa ni uko Ukraine itajya muri NATO, ndetse n’ingabo zayo ntizemererwe gukora imyitozo ya gisirikare hamwe n’ingabo z’ibihugu byo muri uwo muryango.

Aimé avuga ko ibyo ari byo byonyine byatanga icyizere cyo guhagarika iyi ntambara imaze guhitana abantu benshi no gusenya ibikorwaremezo by’ingirakamaro muri Ukraine n'u Burusiya. 

Ku ruhande rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, utera inkunga Ukraine mu rugamba, ngo usabwa gufasha Perezida Volodymyr Zelenskyy gusobanukirwa neza ibyo asabwa na Putin, no kwirinda gukora ibihabanye n’ibyo kuko byakomeza guteza umutekano muke.

Icyakora, ibi bisabwa na Putin bigaragazwa na bamwe nk’ibirenze cyane ku gihugu cyigenga, bikaba bigoye ko Zelenskyy na Ukraine yabyemera, cyane ko inshuro nyinshi yavuze ko adashobora gutanga ubutaka bw'igihugu cye cyangwa guhagarika gahunda yo kujya mu muryango wa NATO.

Perezida Donald Trump ashyize imbere gahunda yo kwegera Putin ngo abe yahagarika intambara 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Ibyo Putin asaba ngo abe yahagarika intambara kuri Ukraine

Aug 20, 2025 - 19:11
Aug 20, 2025 - 21:03