Gatsibo: Bahangayikishijwe n'abiba amatungo ku manywa y'ihangu
Abaturage batuye mu kagari ka Ndatemwa, bavuga ko iterambere ryabo ridindizwa n'ubujura bukabije bwibasira aboroye amatungo bikanakorwa ku manywa y'ihangu.
Abaturage batuye mu kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo, barasaba ubuyobozi guhagurikira ikibazo cy'ubujura bw'amatungo gikomeje gufata indi ntera mu kagari kabo. Aba baturage babisabye nyuma y'uko uwitwa Mananga ushinjwa n'abaturage kuba ku isonga mu bujura bwibasira aboroye amatungo magufi nkuko babibwiye BTN TV.
Umwe mu baturage yagize ati"Turasaba ubuyobozi kudufasha bakajya bareba abantu bagenda bapfumura amazu yacu kuko baratuzengereje."
Uyu muturage akomeza avuga ko bugarijwe n'abajura biba amatungo yabo.
Yagize ati"Bigeze kunyiba ingurube esheshatu barazijyana, bigeze no kunyiba ihene ebyiri. Ihene bazitwara ku manywa, aragenda akayizitura mu kinani agatwara. No mu rugo ayisanzemo arazitura akayitwara."
Undi muturage asaba ubuyobozi gukurikirana uwafatanwe ihene y'umuturage yari yibye.
Yagize ati" Nyine turasaba ubuyobozi kudufasha uwafashwe ajyanwe mu ihaniro cyangwa barebe ko yavanwa inaha agasubizwa iwabo."
Umukecuru wibwe ihene na Mananga yagize ati"Uriya muhungu witwa Mananga yaratuzengereje, ku wa Gatandatu nibwo nabonye ihene yanjye yari yibye nimugoroba Saa kumi n'imwe n'igice. Ubushize baramufunze amaze icyumweru mbona bamufunguye kandi iyo hene bayimufatanye."
Kanamugire Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Kiziguro, avuga ko icyo kibazo cy'uwafatanwe ihene inshuro irenze imwe unavugwaho kujujubya abaturage, ko ubuyobozi bugiye kugikurikirana.
Yagize ati "Ntacyo nzi rwose ariko turakurikirana kugira ngo afatwe nkuko n'abandi bose b'inkozi z'ibibi bafatwa, azashyikirizwe ubutabera."
Mu bice bitandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba, abaturage bakunze gutaka kwibwa amatungo ndetse bamwe bavuga ko abacyekwaho kuyiba iyo bafashwe barekurwa batamaze kabiri.


Kinyarwanda
English
Swahili









