Muhanga: Barinubira serivisi mbi bahabwa ibasaba amasaha arenze 8 bategereje kuvurwa
Bamwe mu baturage bivuriza kuri Poste de Santé ya Gahogo, iherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, barinubira serivisi mbi idashwitse bahabwa ibasaba kumara amasaha arenze 8 bategereje kwakirwa.
Ni bamwe mu baturage bivuriza kuri iyo Poste de Santé ya Gahogo, bavuga ko babangamirwa bikomeye na serivisi bahabwa na bamwe mu bahakora aho usanga umurongo uba muremure bigatuma bamwe bafata icyemezo cyo kuwuvamo bagataha bativuje kubera kuba munini.
Abaturage bivuriza kuri iri vuriro bavuga ko bamara igihe kirekire bategereje kuvurwa bikarangira bamwe barambiwe bagataha batavuwe. Umubyeyi witwa Nyirahabimana Léocadie avuga ko hari abarwayi bahamara umunsi wose bategereje kuvurwa barembye ariko bagataha batavuwe.
Yagize ati “Hano ushobora kuza ukahamara umunsi wose utegereje kandi urembye ugataha utanavuwe. Ikindi ni uko hari amasaha badatangamo serivisi, nkubu iyo uje nka saa sita ntabwo ubona ubufasha, bagusaba kwitahira cyangwa ukajya kwivuriza ahandi.”
Mujawamariya Emmerance, umuturage na we wivuriza muri iryo vuriro, avuga ko hari ubwo umuntu ahazindukira yizeye ko avurwa agasanga bataratangira gukora, ndetse na nimero ahawe yo kuvurirwaho umunsi ukarangira itagezweho kandi uwayihawe arembye.
Ati “Hari ubwo umuntu yiha gahunda akavuga ati 'reka nzinduke nge gufata nimero ibanza ugasanga bataratangira gukora', Ugahabwa nimero nk'iyi 104 umunsi ukarangira itagezweho ugahabwa gahunda y’ejo, naho ugasanga ni uko.”
Uretse abo, hari n’abavuga ko kuri iryo vuriro hari igihe imiti yo guha abarwayi ibura bigasaba ko abaganga b’iryo vuriro bandikira imiti abayihabwa bakajya kuyigura muri farumasi, ibintu bavuga ko bidashwitse mu gihe batanze mituweli.
Bamwe mu baganga b’iri vuriro na bo bemera ko serivisi batanga zigenda biguru ntege, ibintu bavuga ko biterwa n’umubare muke w’abakozi bafite ndetse n’ubushobozi buke iryo vuriro rifite. Muremangango Aphrodis, umwe muri bo, arabivuga.
Ati “Hano turi bake, ubu turi abaganga batatu gusa kandi ku munsi twakira abarwayi batari munsi y’ijana. Ni ikibazo rero kuko bituma bamwe barara batavuwe. Ikindi kandi hari n’ubwo dutanga imiti igashira abarwayi batarangiye bikadusaba gutegereza indi.”
Umuyobozi wa karere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ERIC BIZIMANA, yatangarije ICK, ko icyo kibazo ubuyobozi butari bukizi, bityo ko kigiye gukurikiranwa.
Yagize ati “Ntabwo icyo kibazo twari tukizi, ariko tugiye kuvugana n’abayobozi b’iri vuriro kugira ngo harebwe uko hakongerwa umubare w’abaganga bashobora kwita ku barwayi.”
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa gahunda yo kongera umubare w’abakora kwa muganga, aho kuri ubu rufite hafi umuganga umwe ku bantu bari hagati ya 8,000 na 9,000, mu gihe intego ari uko habaho nibura umuganga umwe ku bantu 7,000 nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) giheruka kubitangaza.


Kinyarwanda
English
Swahili









