issa
Iburasirazuba: Bamwe bizihije Noheli bishimira kurasa ku ntego abandi  bari kubogoza

Dec 25, 2025 - 14:34
 0

Abaturage batuye mu bice bitandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba, bagaragaje kwizigama mu matsinda byatumye bizihiza Noheli mu byishimo mu gihe hari abatabashije kurasa ku ntego nabo bataka kwizihiza uyu munsi batishimye kubera kubambura ayo bizigamye.

Mu Mudugudu w'Urugarama mu Murenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza, muri uwo Mudugudu abahatuye bizihije Noheli mu byishimo nyuma yo kugabana inyama z'inka baguze mu mafaranga bizigamye muri uyu mwaka ndetse bamwe banagabanye umuceri n'amavuta nabyo byavuye mu bwizigame bwabo.

Umuyobozi w'Umudugudu w'Urugarama avuga ko abaturage ayobora biteguye neza Noheli, kuko bafite amatsinda ane,  kandi buri tsinda ryabaze inka bagabana inyama  bise iz'umunsi mukuru.

Umwe mu bagize rimwe mu matsinda ane yo mu Mudugudu w'Urugarama, avuga ko kurasa ku ntego byatumye bagiye kwizihiza noheli bishimiye gusangira n'imiryango yabo ibiribwa bivuye mu kurasa ku ntego mu itsinda.

Yagize ati "Twashyize hamwe, uyu  umwaka  tukaba turashe ku ntego, ibyo dukuyemo twabyise iby'umunsi mukuru wa Noheli, twaguze ikimasa 650.000frw, umuceri na buto nabyo bigiye kuza mu kanya, ku buryo umufuka w'umuceri ugomba kugabana abantu babiri,  umuntu umwe agafata na litiro eshatu za buto, tukarya noheli twishimye."

Irindi tsinda ryo muri uwo Mudugudu, rigizwe n'abanyamuryango 25 nabo bagabanye inyama kugira ngo bishimane n'imiryango yabo kuri uyu munsi wa Noheli.

Abatuye mu Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, bamwe muri bo nabo bizihije Noheli mu byishimo bitewe n'amafaranga bizigamye ndetse bamwe muri bo hiyongereyeho kugabana ibiribwa n'inyama z'inka baguze.

Abo mu Murenge wa Kigabiro, baganiriye na UKWELITIMES bavuga ko abari mu matsinda yo kwizigama ari bo bizihije umunsi mukuru wa Noheli bishimye mu gihe abatari mu matsinda bo bagaragazaga ko umunsi mukuru wa noheli utari bugende neza kubera kubura amafaranga yo kuwizihiza.

 Abatuye Umudugudu wa Rebezo, Akagari ka Mahango, umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma, bagize itsinda kwiteze imbere, bavuga ko umuyobozi w'itsinda ryabo, yaguzaga amafaranga ababwira ko umugabo we ari we uyakeneye kugeza ubwo yabagujije 500.000frw ariko ku munsi wo kugabana akabakenyeza rushorera.

Umwe mu baturage yagize "Iminsi mikuru ntakigenda, ibyacu barabitwaye, hari abanyamuryango twagurije ntibatwishyura. Twarateranye dusanga twahombye 540.000frw"

Undi mugenzi we ati" Bafashe amafaranga yacu , bishyiriramo Metarike n'amadirishya none twebwe turahombye."

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Kibungo, Jean Claude Singirankabo, avuga ko ikibazo cy'abo baturage ubuyobozi bugiye kugikurikirana, kuko butari bukizi.

Hari abatuye mu Murenge wa Nasho  baganiriye na UKWELITIMES, bavuga  ko iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani ibasanze mu bihe bigoye by'umwihariko abatuye mu gace kibasiwe n'amapfa batahawe ibiribwa nkuko byahawe abo baturanye.

Umunsi mukuru wa Noheli, ni umwe mu minsi mikuru abakirisitu bo mu matorero atandukanye bitabira kwizihiza ndetse ntutaryaga inyama mu bihe bisanzwe  uyu munsi agerageza kuzigura. Kuri Noheli, usanga hari abatuye mu mijyi bajya kwizihiriza mu cyaro kugira ngo bishimane n'umuryango mugari, bityo abashe ku ntego bakiriye neza ababasanze ku ivuko mu gihe abandi batakaga kubura icyo bakiriza  abavandimwe kubera kubura ayo bizigamye.

Dec 25, 2025 - 15:34