Abimukira bagera kuri 18 barimo Abarundi n’Abanyecongo bapfiriye mu nyanja y’Ubuhinde
Abimukira bagera ku 18 baba-nyafurika bapfiriye mu nyanja y'Ubuhinde ubwo bageragezaga kugera ku kirwa cya Mayotte nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano n’izishinzwe ubutabazi muri iyo nyanja.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Werurwe 2026 ubwo ubwato bwari butwaye abanyafurika bagera ku 50 bwakubitwaga n’umuyaga wo mu nyanja bigateza bamwe kurohama ubwo berekeza ku kirwa cya Mayotte giherereye mu gihugu cya Comoros, ikirwa kiri mu nyanja y'Ubuhinde.
Minisitiri w’imbere mu gihugu cya Comoros, Mohamed Ahamada Assoumani, yemeje iyi mpanuka avuga ko imibiri y'ababonetse yagejejwe mu buruhukiro.
Inzego z’umutekano za Comoros zavuze ko nubwo ibihugu abo bimukira baturukagamo bitaramenyekana neza, bamwe mu barokotse bavaga mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi bakaba bavaga mu gihugu cy'Uburundi bimukiye kuri icyo kirwa cya Mayotte kiri muri Comoros giherereye mu nyanja y'Ubuhinde. Beshi bavuga ko abahatuye bari mu buzima bwiza.
Umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, James Tsok Bot, yanditse ku rubuga rwe rwa X ko ari igihombo gikomeye kuba abantu bagikomeje kuburira ubuzima mu nyanja, anasaba abambuka inyanja kubyitondera, avuga ko benshi bagwa mu nyanja ari abagenda mu buryo butemewe n’amategeko bw’amagendu.
Umugabo w’imyaka 25, umwe mu barokotse, yabwiye inzego z’umutekano za Comoros ko yaturutse muri Kivu y’Amajyaruguru iherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ko yari amaze iminsi irenga irindwi mu rugendo bitewe n’ibihugu yagiye anyuramo.
Yagize ati "Namaze iminsi itatu mu ishyamba, ngana i Dar es Salaam muri Tanzania aho nafatiye ubwato bwatuzanye. Urebye, ni urugendo twari tumazemo iminsi irenga irindwi."
Nk’uko raporo ya 2025 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira IOM, ibigaragaza, ni uko nibura hagati ya 21 na 27 by’abimukira bapfaga buri munsi bagerageza kwambuka inzira z’inyanja bagana i Burayi.


Kinyarwanda
English
Swahili









