Iturika rya Gaz ryahitanye 4, abandi 25 barakomereka
I Madrid mu murwa mukuru wa Espagne, habereye iturika rya gaz mu nyubako iherereye hafi y’iduka ry’ubucuruzi, rihitana abantu 4 abandi 25 barakomereka.
Serivisi z’ubutabazi za Madrid zatangaje ko kugira ngo babashe kubona abo ba nyakwigendera bahitanwe n’iriturika hifashishijwe imbwa za gisirikare zatojwe ikoranabuhanga rihambaye.
Iri turika ryabaye ku wa 13 Nzeri 2025, ahagana saa cyenda z'amanywa ribera ku igorofa ryo hasi y’inzu igeretse gatatu nk’uko byatangajwe na Polisi y’uyu mujyi wa Madrid uherereye ku mugabane w’Uburayi.
Javier Romero umuyobozi w’abashinzwe kuzimya inkongi, muri uyu mujyi yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’uko iryo turika riba abashinzwe ubutabazi bakuyemo abantu 25 bari basigaye mu bisigazwa by’iyo nyubako mu gihe abandi basaga 4 ngo bo baje kuboneka hifashishijwe imbwa zatojwe bihambaye uretse ko bo bari bamaze gushiramo umwuka.
Uretse ibyo kandi ngo iryo turika ryangije bikomeye urusengero, inzu y’ubucuruzi, akabari, ndetse n’andi mazu y'ubucuruzi atandukanye yari hafi aho.
Ni mu gihe kandi ibiro ntaramakuru by’uyu mujyi wa Madrid byatangaje ko abashinzwe kuzimya inkongi muri uwo mujyi bakeka ko intandaro y’iryo turika yaba ari umwuka wa gazi waturitse nubwo bitaremezwa neza kuko polisi igikomeje iperereza ngo hamenyekane icyateye impanuka y’iryo turika nyirizina.


Kinyarwanda
English
Swahili









