issa
Nyamirambo: Umuhanda uzafungwa amasaha abiri

Sep 3, 2025 - 21:20
 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, nk'iya Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, izafungwa mu gihe cy’amasaha abiri kubera imyitozo yo kwitegura Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera i Kigali mu Rwanda.

Uwo muhanda uzaba ufunze ni uva kuri Onatracom werekeza kuri 40 ndetse n’uva kuri 40 usubira kuri Onatracom. Uzufungwa ku wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025, kuva saa tatu za mu gitondo (09:00) kugeza saa tanu (11:00).

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Polisi y'u Rwanda ryasohotse ku mugoroba wo ku wa Gatatu, uyu muhanda uzakoreshwa mu myitozo yo kwitegura iri rushanwa rikomeye rizabera ku nshuro ya mbere muri Afurika by'umwihariko mu Rwanda. Polisi yavuze ko gufunga uwo muhanda mu gihe gito bizafasha kugabanya umuvundo, ariko hakazaba hari abapolisi bashinzwe kuyobora abagenzi.

Iyi myitozo ibaye mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri gusa ngo u Rwanda rwakire iri siganwa rya Shampiyona y’Isi rizaba kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

Mu rwego rwo gutegura neza imigendekere yaryo, Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutangaza ko muri icyo cyumweru amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafungwa, ndetse abakozi ba Leta bafite ubushobozi bwo gukorera mu rugo basabwe kuhakorera.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Nyamirambo: Umuhanda uzafungwa amasaha abiri

Sep 3, 2025 - 21:20
Sep 3, 2025 - 21:35