Huye: Ubuyobozi bwitabaje ubufatanye bw’abaturage nyuma yo kuza ku mwanya wa 15 mu mihigo
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye abatuye ako Karere gukorana no gufatanya mu bikorwa biteza imbere igihugu, by’umwihariko asaba urubyiruko rwose kugaragara mu bikorwa byose bibera mu midugudu rutuyemo no kwitabira gahunda zose za Leta nyuma y’uko aka Karere kageze ku mwanya wa 15 mu mihigo kavuye ku mwanya wa kabiri.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026 abinyujije ku rubuga rwe rwa X nyuma y’uko hari uwari umubajije icyaba cyarateye ako Karere gusubira inyuma mu mihigo rukageza ku mwanya wa 15.
Mu gusubiza, yavuze ko hakenewe ubufatanye mu buryo bwose burimo gukorana no gufatanya mu mirimo iteza imbere igihugu, anasaba urubyiruko by’umwihariko kwitabira gahunda zose za Leta zibera aho rutuye, bahereye mu midugudu batuyemo bakitabira umuganda, inteko z’abaturage n’umugoroba w’imiryango.
Akarere ka Huye mu manota y’imihigo ya 2024-2025 aherutse gutangazwa kagize amanota 68.8%, bigashyira ku mwanya wa 15, ibintu byakomeje kuvugisha benshi bagatuye ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko mu manota y’imihigo ya 2021-2022 kari kagize amanota 80.9%, icyo gihe kaza ari aka kabiri mu kwesa imihigo.
Mu mihigo ya 2022-2023, Akarere ka Huye kagize amanota 82.7% kaza ku mwanya wa 13, mu gihe mu wa 2023-2024 kari kagize amanota 73.1%, nabwo kagaruka ku mwanya wa 13 kariho, ibintu byerekana itandukaniro rikomeye ryagiye ribaho muri iyo myaka uko yagiye ikurikirana.
Akarere ka Ngoma mu mihigo ya 2024-2025 niko kahize utundi, kaza ku mwanya wa mbere n’amanota 77.2%, mu gihe aka Nyabihu kaje inyuma y’utundi rwose kuko kaje ku mwanya wa 27 n’amanota 54.4%.


Kinyarwanda
English
Swahili









