Rusizi: Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yasabye abayobozi kwimakaza serivisi zinoze ku baturage
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco yasabye abayobozi bahagarariye uturere tugize iyo ntara kwimakaza serivisi zinoze ku baturage kugira ngo imibereho yabo igende neza ndetse n’iterambere ryabo rigerweho.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025, ubwo yari mu nama yahuzaga Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB) hamwe n’abafatanyabikorwa mu gikorwa cyo kurebera hamwe uko imitangire ya serivisi itangwa mu baturage igenda ndetse n’uko iterambere ryo muri iyo ntara rihagaze, ndetse no kugeza ku bitabiriye iyo nama ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na RGB ku ishusho y’imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zegerejwe abaturage.
Mu byatangajwe byavuye muri ubwo bushakashatsi ni uko mu turere 15 twakoreweho ubwo bushakashatsi mu gihugu hose, hagaragayemo uturere 3 two muri iyi ntara ari two Rubavu, Rusizi na Rutsiro tukiri hasi cyane kurusha utundi mu mitangire ya serivisi ndetse no mu iterambere ry’abaturage.
Utwo turere uko ari dutatu RGB yagaragaje ko tutagejeje ku gipimo nkenerwa cy’imitangire ya serivisi inoze ku baturage badutuye nk’uko bikwiye, aho muri ubwo bushakashatsi Akarere ka Rutsiro kagize amanota 76.19%, Rubavu igira 75.82% mu gihe Akarere ka Rusizi ko kagize 73.23%.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye icyo gikorwa yasabye abayobozi bo mu turere tugize iyo ntara, abayobora ibigo bya Leta ndetse n’abafatanyabikorwa kwimakaza serivisi zihabwa abaturage mu buryo bunoze kandi bukwiye mu rwego rwo kongera imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kuzamura iterambere ryabo.
Yagize ati “Inshingano z’abayobozi ni ukwegera abaturage no kubakemurira ibibazo byabo. Hakenewe kwimakaza umuco wo kumva ko guha serivisi abaturage ari uburenganzira bwabo. Inzego z’ubuyobozi zigize intara yacu ndetse n’abafatanyabikorwa twakagombye kumva ko gushyira imbere no kwita kuri serivisi zihabwa abaturage bibafasha kongera imibereho myiza yabo ndetse no kubafasha kwiteza imbere.”
Ibi bibaye mu gihe bamwe mu baturage batuye mu turere dutandukanye tugize igihugu bakunze gutaka imitangire mibi ya serivisi bahabwa n’abayobozi bagana.


Kinyarwanda
English
Swahili









