Kumara mu ikipe igihe kirenze umwaka umwe biba gacye! Umutoza uvugwa muri Rayon Sports aracyemangwa
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gushaka umutoza mukuru ndetse byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, araza gutangazwa ku mugaragaro.
Guhera ku wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025, nibwo hatangiye kuvugwa muri Rayon Sports abatoza bagiye batandukanye bijya n’amakuru yagendaga avugwa mu bari hafi y’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Umutoza wihariye ijambo muri aya makuru arimo kugenda avugwa ni Bruno Ferry, umutoza ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa. Uyu ni umwe mu batoza barimo kugenda bavugwa cyane ndetse binavugwa ko ari we wamaze gifatwaho umwanzuro nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports.
Bruno Ferry yavutse tariki 6 Gicurasi 1967, afite imyaka 58 y’amavuko. Uyu mutoza yavukiye mu gihugu cy’u Bufaransa ahitwa Chatel-Sur-Moselle mu majyaruguru y’u Bufaransa.
Uyu mutoza akiri umukinnyi yakinaga nk’umuzamu mu makipe atandukanye arimo Paris FC, SAS Epinal ndetse n’izindi zimwe ubona zidakomeye ku rwego rwo hejuru.
Iyo urebye aho uyu mutoza yagiye anyura ntabwo wavuga ko akomeye nubwo amenyereye umupira w’Afurika ariko mu makipe akomeye ntabwo yagiye amparamo igihe kinini kuko usanga ari umwaka umwe cyangwa ibiri. Bruno Ferry kuva yatangira akazi ko gutoza muri 2000, amaze gutiza amakipe 10 gusa.
Uyu mutoza yatangiriye mu ikipe yitwa ES Thaon ibarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, iyi kipe niyo yatangiriyemo muri 2000 kugeza 2004 ariho yavuye yerekeza mu ikipe yitwa EF Bastia nayo yo muri iki gihugu ariko ayitangiramo nk’umwungiriza ayivamo muri 2008.
Guhera muri 2013 kugeza muri 2015, Bruno Ferry yatoje amakipe abiri arimo AS Dakar Sacre-coeur ndetse na Louhans-Cuiseaux. Uyu mutoza yaje kwerekeza muri Accra Lions yo muri Ghana, ayimaramo imyaka 3 ariko aza kugirwa ushinzwe gushakira abakinnyi iyi kipe ayivamo muri 2019.
Mu mwaka wa 2020 kugeza 2021, yerekeje muri A.S Miquelonnaise, FC Guipry-Messac ndetse na Ending Sport FC. Muri 2024, yerekeje muri Azam FC ariko ntiyarangije umwaka kuko yahise yerekeza muri AS Vita Club nk’umutoza wungirije kugeza muri 2025.
Biragoye ko wavuga ko uyu mutoza hari ikintu azaza agakora gikomeye muri Rayon Sports bijyanye naho yagiye atoza ariko kuhatinda bikaba byaragendaga bigorana cyane.
Ikipe ya Rayon Sports irimo kwitegura umukino ifitanye na Bugesera FC w’umunsi wa 11 wa Shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino biteganyijwe ko uzaba kuri iki cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025.
Bruno Ferry yabaye umutoza w'ukwezi kwa Gatatu muri 2024


Kinyarwanda
English
Swahili









