issa
Ibya Kiyovu Sports na Cedrick Amissi bishobora kurangirira mu nkiko

Dec 12, 2025 - 09:46
 0

Umurundi ukina muri Kiyovu Sports, Cedrick Amissi ntabwo arimo kumvikana n'ubuyobozi bw'iyi kipe kubera imyitwarire mibi yagaragaje mu minsi ishize.

Ku itariki 25 Ugushyingo 2025, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye ibaruwa Cedrick Amissi kubera imyitwarire mibi yagaragaje mu mukino iyi kipe yari yakinnye na Al Merrikh SC aho yasimbujwe agakuramo igitambaro cy'ubukapiteni akagikubita hasi bikamuviramo guhagarikwa no kwamburwa ububasha bwo kuyobora bagenzi be.

UKWELITIMES tukimara kubona iyi baruwa twagerageje kuvugisha umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports atubwira ko uyu mukinnyi kumubabarira bizaterwa nuko azitwara muri iki gihe yahawe ibihano.

Cedrick Amissi nyuma yaje guhita asohora ibaruwa asaba imbabazi abakunzi, abakinnyi ndetse n'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, avuga ko ibyo yakoze byatewe n'ishyaka ryinshi ndetse no kumva ashaka kugira byinshi akorera iyi kipe biza kumuganza agaragaza imyitwarire itari myiza.

Ku wa kane tariki 11 Ukuboza 2025, ikipe ya Kiyovu Sports yongeye kumwandikira indi baruwa imutumizaho mu biro by'iyi kipe kugira ngo atange ibisobanuro ku mpamvu atigeze yitabira imyitozo nkuko itegeko ndetse n'ibaruwa imuhana yabivugaga, ariko uyu mukinnyi ntabwo yigeze aboneka.

Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemedi, ubwo yaganiraga na UKWELITIMES, yatubwiye ko bategereje Cedrick Amissi ko yitaba ariko ntibamubona ikindi ngo ntiyigeze asubiza ibaruwa bamwohereje kugeza ubu.

Yagize ati " Cendrick Amissi twamwandikiye ibaruwa imusaba ibisobanuro ku mpamvu yatumye atitabira imyitozo nkuko yabimenyeshejwe, ariko ntabwo yigeze aboneka. Uyu mukinnyi nta nubwo arimo gusubiza ibaruwa twamuhaye kugeza ubu. Nk'ubuyobozi ntabwo tuzi aho Cedrick Amissi ari, ibyo kujya mu Burundi turimo kubibona mu itangazamakuru natwe."

Uyu muyobozi tumubajije ibyo Cedrick Amissi arimo gukora niba nta bwoba bibateye ko ari ukugira ngo agore Kiyovu Sports bamwirukana abe yabarega muri FIFA, yatubwiye ko atapfa gutekerereza umuntu ariko nk'ubuyobozi bazi ko uyu ari umwe mu bakinnyi bafite imyitwarire myiza itatuma akora ibyo bintu.

Cedrick Amissi ubwo yahanwaga yakoze imyitozo rimwe gusa nabwo yaje gukora yambaye imyenda isanzwe ariko kuva icyo gihe ntabwo ubuyobozi, ndetse n'umutoza wa Kiyovu Sports bongeye kumubona ari nacyo cyatumye bamwandikira ibaruwa imutumiza ariko baramubura.

Ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Gatandatu wa Shampiyona y'u Rwanda n'amanota 16. Iyi kipe irimo kwitegura umukino ifitanye na Marine FC ku cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ibya Kiyovu Sports na Cedrick Amissi bishobora kurangirira mu nkiko

Dec 12, 2025 - 09:46
Dec 12, 2025 - 13:55