issa
Fall Ngagne yanze gukinira Rayon Sports ku bushake

Dec 5, 2025 - 10:03
 0

Rutahizamu w'umunya-Senegal, Fall Ngagne, yanze gukinira Rayon Sports abishaka kuko imvune ye imaze igihe yarakize.

Ku itariki 24 Gashyantare 2025, nibwo hasohotse amakuru yemeza ko Fall Ngagne imvune yagize igomba kumumaza hanze y'ikibuga igihe kitari munsi y'amezi 8. Ni imvune yagize ubwo Rayon Sports yakinaga umukino n'Amagaju FC ukarangira ikipe zombi zinganyije 1-1.

Ubuyobozi, abafana ba Rayon Sports bitaye cyane kuri Fall Ngagne nyuma yo kubatsindira ibitego bitari bicye ndetse akabafasha kuyobora urutonde rwa Shampiyona igihe kinini nubwo byarangiye nabi ibuze igikombe mu mikino itatu ya nyuma ya Shampiyona.

Ku itariki 18 Ugushyingo 2025, nibwo Fall Ngagne na Ndikumana Asmane, batangaje ko bagarutse mu kibuga nyuma y'ibibazo by'imvune. Ndikumana Asmane yagarutse mu kibuga akinira Rayon Sports ariko abakunzi b'iyi kipe bategereje Fall Ngagne baraheba.

Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko Fall Ngagne imvune ye yakize neza ariko ikibazo kirimo bivugwa ko hari abamujya mu matwi bakamubuza gukina. Andi makuru avuga ko uyu musore yanze gukina kubera umutoza uri gutoza iyi kipe Haruna Ferouz yemeza ko ari ku rwego rwo hasi ku buryo abona ntacyo yamufasha mu kongera kugaruka mu bihe byiza.

Mu Kiganiro n'itangazamakuru Perezida mushya w'Agateganyo, Murenzi Abdallah yaraye akoze, yatangaje ko uyu mukinnyi yakize neza kuko bamujyanye ku baganga b'inzobere mu bijyanye n'imvune bemeza ko Fall Ngagne yakize ahubwo igisigaye ari ukumugenera iminota bitewe nuko umutoza amubona.

Yagize ati " Abajya mu myitozo barabibona ko Fall Ngagne akora ibikorwa yanakora mu mikino itandukanye, ariko twirinze kumwihutisha tubanza kumukorera ibizamini. Twakoze ibizamini ku munsi w'ejo ku muganga w'inzobera mu bijyanye n'imvune, atubwira ko Fall Ngagne ameze neza ku buryo yajya mu kibuga agakina ahubwo umutoza umubona akamugenera iminota yo gukina."

Yakomeje agira ati" Uyu munsi twagiye ku muganga wamubaze, dutegereje Raporo ye. Izo Raporo zose nizo ziri butume tuvuga ko umukinnyi ameze neza. Abaganga baramutse batweretse ko umukinnyi yakina agomba kujya gukora akazi ke. Amezi icyenda amaze, twamwitayeho, nta kirarene tumufitiye, rero agomba kugaruka mu kazi."

Murenzi Abdallah yatangaje ko Fall Ngagne agomba gukora akazi ke neza yaba afite impamvu ze bwite bakaba baganira na Rayon Sports ku gutandukana.

Yagize ati " Akazi ntabwo karangirira mu myitozo, iyo umutoza abona ko ugomba kujya mu kibuga, ujyamo. Uramutse utagiyemo kubera impamvu zawe bwite tuganira ibindi. Muri Rayon Sports nta muntu kampara urimo, amezi icyenda twarakinnye hari abahari n'abadahari, tugomba kuganira rero uko agomba gukora akazi neza atanabikora neza tukaganira ibindi biganiro."

Kugeza ubu bivugwa ko Fall Ngagne hari ikipe Ebyiri hano mu Rwanda zirimo kubwifuza harimo APR FC ndetse na Police FC. Bivugwa ko abamujya mu matwi barimo umu-agent we ushinzwe kumushakira amakipe. Fall Ngagne aracyafite umwaka umwe mu masezerano y'imyaka ibiri yasinye ubwo yazaga muri iyi kipe.

Fall Ngagne yavunitse amaze gutsinda ibitego 13

Fall Ngagne na Asman Ndikumana batangaje ko bagarutse ariko ntarakina na rimwe 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Fall Ngagne yanze gukinira Rayon Sports ku bushake

Dec 5, 2025 - 10:03
Dec 5, 2025 - 10:43