issa
Ivangura mu mikino ririmo kwica ruhago ku isi yose! Pavelh Ndzila yigaragaje

Dec 5, 2025 - 10:57
 0

Umuzamu wa Rayon Sports ukomoka muri Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila, yatangaje ko ivangura n'irondaruhu bikomeje kwica umupira w'Isi ndetse ahereza ubutumwa abanyamakuru bavuga ibyo batazi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025, nibwo umuzamu wa Rayon Sports yabyutse aha ubutumwa abanyamakuru bifata bakavuga ko gutsindisha ikipe ku mukinnyi byatewe nuko yariye amafaranga ku ikipe bari bahanganye kandi mu byukuri atari byo.

Uyu muzamu yifashishije umuzamu wa FC Bayern Munich, Manuel Neuer, atangaza ko ashobora gukora ikosa rigatsindisha ikipe ariko mu Rwanda ho abanyamakuru bahita bavuga ko yariye amafaranga ku ikipe bari bahanganye.

Yagize ati " Mu Rwanda gusa ni ho usanga umunyamakuru avuga ko Neuer yakoze ikosa ryatumye FC Bayern Munich itsindwa igitego. Ariko iyo uri mu Rwanda, uwo munyamakuru avuga ko wahawe amafaranga n’ikipe muhanganye. Ndatekereza ko umunyamakuru w’umwuga yakagombye kubanza kwiga no kumenya uko akazi gakorwa, aho guhimba amakuru adafite gihamya kugira ngo akurure abafana. Ivangura mu mikino ririmo kwica ruhago ku isi yose."

Ibi Pavelh Ndzila yabitangaje nyuma y'amakuru amaze iminsi avugwa ko amakosa uyu muzamu akora iyo ari mu kibuga afatira Rayon Sports atari izindi mpamvu ahubwo aba yariye amafaranga ibintu atemera. Pavelh Ndzila amaze imikino irenze ibiri adahabwa umwanya mu izamu rya Rayon Sports bijyanye n'amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye bitambutse.

Pavelh Ndzila icyamukuye mu kibuga ni ibitego 3 yatsinzwe na APR FC mu mukino w'umunsi wa Gatanu wa Shampiyona, ndetse ubuyobozi bwayoboraga iyi kipe buyobowe na Twagirayezu Thadee, yemezaga ko byatewe no kwitsindisha. Ntabwo ari uyu mukinnyi gusa ahubwo na Serumogo Ally hamwe na Niyonzima Olivier Sefu bashyizwe inyuma kubera gucyekwa.

Pavelh Ndzila yahaye ubutumwa abamushinja kwitsindisha

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ivangura mu mikino ririmo kwica ruhago ku isi yose! Pavelh Ndzila yigaragaje

Dec 5, 2025 - 10:57
Dec 5, 2025 - 12:34