Komisiyo y'amatora yashyize hanze urutonde ntakuka rw'abemerewe kwiyamamaza mu matora ya FERWAFA
Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, nibwo mu nzu y'ishyirahanwe ry'umupira w'amagaru mu Rwanda, FERWAFA, habaye ikiganiro n'itangazamakuru hamurikirwamo urutonde ntakuka rw'abemerewe kwiyamamaza mu matora.
Ni ikiganiro cyatangiye ku isaha ya saa cyenda z'amanwa, cyari kiyobowe na Perezida wa Komisiyo y'amatora, Rugera Jean Claude. Uyu muyobozi yatangiye asobanura igihe abatanga Kandidature batangiriye. Uyu muyobozi Kandi yatangaje ko mu batanze Kandidature bari babiri gusa barimo Hunde Rubegasa Walter ndetse na Shema Fabrice, batanga nabo bashaka kuzafatanya.
Tariki 25 Nyakanga 2025, Hunde Rubegasa Walter yakuyemo Kandidature ye kandi itegeko rivuga ko iyo umuyobozi wa EXCOM akuye Kandidature ye mu matora n'urutonde rwose ruteshwa agaciro.
Ku wa 28 Nyakanga 2025, haje gutangazwa urutonde rw'agateganyo rw'abakandida bemerewe kwiyamamaza ariko hashyirwaho umwanya wo kujuririra ndetse byarabaye abantu babiri aba ari bo batanga ubujurire bwabo.
Maitre Gasasira Jafari uhagarariye Komisiyo y'ubujurire y'amatora muri FERWAFA, yavuze ko abajuriye barimo Rurangirwa Louis wari komiseri ushinzwe umutekano na Ngendahayo Vedaste bose bari ku rutonde rwa Hunde Rubegasa Walter.
Yagize ati " Twasuzumye niba abantu bareze bafite ububasha. Itegeko rivuga ko ikirego gihabwa agaciro iyo cyatanzwe na Perezida, dusanga bo ari abanyamuryango bituma ikibazo cyabo tutakijya mu mizi."
Mu bujurire bwatanzwe na Rurangirwa Louis na Ngendahayo Vedaste, bavuga ko abatanzwe na Shema Fabrice nk'ushaka kuyobora FERWAFA, harimo abatujuje ubunyangamugayo ndetse ko aya matora nta bunyamwuga burimo.
Umuyobozi wa Komisiyo y'amatora ya FERWAFA, Rugera Jean Claude, yashyize Umucyo ku magambo yatangajwe na Hunde Rubegasa Walter, wavuze ko hari abo yatanze ku rutonde babuze ibyangombwa avuga ko abo muri iyi Komisiyo y'amatora babigizemo uruhare.
Uyu muyobozi yavuze ko ibyo bitabareba ahubwo bo bareba niba ibyangombwa abatanze Kandidature babyujuje
Yagize ati " Imbogamizi umuntu yahura nazo mu gushaka ibyangombwa twebwe ntabwo bitureba, twebwe tureba ko byuzuye. Twatanze umwanya uhagije mbere yo kwakira Kandidature."
Urutonde ntakuka rw'abemerewe kwiyamamaza ku mwanya wo Kuyobora FERWAFA muri iyi myaka ine ugiye kuza ruriho Shema Fabrice gusa nkuko yari yasohotse ku rutonde rw'agateganyo.
Perezida ni SHEMA NGOGA Fabrice
GASARABWE Claudine nka Visi perezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi n' imari
MUGISHA Richard nka Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekiniki
NSHUTI Thierry nka Komiseri ushizwe imari
NIKITA GICANDA Vervelde nka Komiseri ushinwe umupira w'amaguru w'abagore
NIYITANGA Désiré nka Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa ya FERWAFA
KANAMUGIRE Fidèle nka Komiseri ushinzwe tekiniki n'iterambere ry'umupira w'amaguru
NDENGEYINGOMA Louise nka Komiseri ushinwe amategeko n'imiyoborere
Dr. GATSINZI Herbert nka Komiseri ushinzwe ubuvuzi bwa siporo


Kinyarwanda
English
Swahili









