Dr Aisa Kirabo Kacyira yitabye Imana
Dr Aisa Kirabo Kacyira w'imyaka 61, wari Umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bitanga Ubufasha muri Somalia (UNSOS), yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe kinini.
Kacyira yari afite uburambe bw'imyaka irenga 30 mu bya dipolomasi, imibereho y’umuryango, politiki, ubuyobozi, iterambere n’ubufasha ku kiremwa muntu, mu rwego mpuzamahanga.
Imirimo itandukanye Dr Aisa Kirabo yakoze by'umwihariko mu Rwanda, irimo kuba yarabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, ndetse icyo gihe akaba yari ahagarariye u Rwanda mu bihugu nka Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire na Liberia. Mbere y'uko agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije akaba n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru Wungirije muri UN-HABITAT.
Uretse izo nshingano, Dr Kirabo yanabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, hagati ya 2003 na 2006, ndetse aba n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali kuva 2006 kugeza 2011, aho yahise agirwa na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba.
Imirimo yaherukagamo yari umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bitanga Ubufasha muri Somalia (UNSOS).
Dr Aisa Kirabo Kacyira yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe kinini


Kinyarwanda
English
Swahili









