Burera: Umusore yafatanywe ibiro 20 by’urumogi, agiye kubikwirakwiza mu baturage
Mu masaha ya saa tanu zo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gicurasi 2026, Polisi ikorera mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kivuye ku bufatanye n’imboni z’umutekano, yafatanye ibiro 20 by’urumogi, umusore wari umaze kurwambutsa umupaka agiye kurukwirakwiza mu gihugu cy’ u Rwanda.
Uyu musore yafatiwe mu mudugudu wa Kabasha, Akagali ka Nyirataba, Umurenge wa Kivuye aho yari yikoreye umufuka, urimo utundi dufuka tune tw’urumogi.
Polisi ivuga ko uwo musore yavuze ko urwo rumogi yari arujyanye mu Kagali ka Gatare, mu Murenge wa Ruhunde ari naho avuka, akabona kurushakira isoko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi avuga ko k’ubufatanye n’imboni z’umutekano n’abaturage, Polisi iburizamo ibikorwa biba bigamije guhungabanya umutekano w’abaturage birimo n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati” K’ubufatanye n’imboni z’umutekano n’abaturage, dufatanya mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo no gufata abinjiza ibiyobyabwenge kuko bazi ingaruka zabyo ku muturage n’igihugu muri rusange.”
Yakomeje agira ati "Uruhare rw’umuturage ni ingenzi mu kurwanya ibiyobyabwenge no kubyirinda kugira ngo akumire ingaruka zishobora kumugeraho igihe yagiranye isano nabyo, yaba iyo kubikoresha cyangwa kubicuruza.”
Polisi ikangurira abaturarwanda kwirinda guhishira abakora ibyaha cyane cyane abagirana isano n’ibiyobyabwenge kuko bagira uruhare runini mu bikorwa bihungabanya umutekano n’ubuzima bw’umuturage.
Uwafashwe afungiwe kuri sitatiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo akurikiranwe.

Kinyarwanda
English
Swahili








