issa
Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku barenga 200

Sep 16, 2025 - 13:00
 0

Mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage no kubafasha kurushaho kwiyitaho, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zahaye serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage barenga 200 bo mu mujyi wa Sam-Ouandja.

Ibi bikorwa byakozwe n’amatsinda ya gisirikare ya RWABG VII na RWAMED X, aho abarwayi basuzumwe indwara zitandukanye, banahabwa imiti kandi bagirwa inama z’ubuzima, byose nta kiguzi. Izi ndwara zasuzumwe zirimo malaria, indwara zo mu nda, iz’ubuhumekero, iz’abana n’abagore, ndetse n’indwara zitandura nka diyabete n’umuvuduko w’amaraso.

Abaturage bafashijwe muri iki gikorwa bagaragaje ko bishimiye cyane ubufasha bahawe n’Ingabo z’u Rwanda, cyane cyane ko ari ubufasha bushingiye ku kwita ku buzima, aho kuba gusa ku mutekano nk’uko bamwe bari babyiteze. Omar Ramadhan, umwe mu bayobozi mu gace ka Sam-Ouandja, yashimiye cyane Ingabo z’u Rwanda ku bwitange n’ubufasha butandukanye zitanga.

Ati “Si kenshi tubona serivisi nk’izi z’ubuvuzi ku buntu. Kuba Ingabo z’u Rwanda zidufasha no mu buvuzi, si igikorwa gito. Turabashimira ubwitange n’umutima mwiza bagira".

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuzima rusange, abaturage bagiriwe inama n’abaganga b’ingabo ku buryo bwo kwirinda indwara. Basabwe gukoresha amazi meza, kugira isuku, no kuryama mu nzitiramibu zifite umuti. Maj Emmanuel Kayinamura, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RWABG VII, yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu kwita ku buzima bwabo.

Ati “Kwirinda biruta kwivuza. Niyo mpamvu twaje hano, si ugutanga imiti gusa, ahubwo no gukangurira abaturage kugira uruhare mu kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abana babo".

Ibi bikorwa si ubwa mbere Ingabo z’u Rwanda bikoreye muri Repubulika ya Centrafrique. Muri Werurwe 2025, itsinda rya RWAMED X ryari ryatanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage barenga 400 bo muri Komine ya Mingala. Icyo gihe naho hasuzumwe indwara zitandukanye zirimo malaria, umuvuduko w’amaraso, na diyabete. Abaturage bagiriwe inama z’uko bakwita ku buzima bwabo ndetse banigishwa uko bakwirinda indwara zitandura.

Ibi bikorwa byombi bigaragaza ko Ingabo z’u Rwanda zifite intego irenze iyo kugarura no kubungabunga amahoro. Ziri no mu rugamba rwo guteza imbere imibereho y’abaturage, binyuze mu bikorwa bifatika bigamije iterambere rirambye.

Kuva ingabo z’u Rwanda zatangira kujya mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, zagiye zigaragaza ubunyamwuga n’ubwitange butavangiye. Kuba ubu zanafata iya mbere mu gutanga serivisi z’ubuvuzi mu baturage bo muri Centrafrique, ni ikimenyetso cy’uko ubutumwa bw’amahoro bufite igisobanuro kirenze ibirwanisho.

Aba baturage bahawe ubuvuzi bagarutse mu ngo zabo bafite icyizere n’ishimwe, bagaragaza ko bifuza ko ibikorwa nk’ibi byajya bikorwa kenshi, cyane cyane mu bice by’icyaro bikunze kurangwamo serivisi nke z’ubuvuzi.

Sep 16, 2025 - 13:37