Afurika yasabwe gufata ubwishingizi nk’inkingi y’iterambere ry’ubukungu muri Africa CEO Forum 2026
Mu nama ya Africa CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, hamwe n’Umuyobozi wa Africa Reinsurance Corporation, Corneille Karekezi, bagaragaje ko urwego rw’ubwishingizi rukwiye gufatwa nk’ibikorwaremezo by’ingenzi mu kubaka ubukungu bw’ibihugu bya Afurika.
Ni bimwe mu byo bagarutseho bavuga ko ubwishingizi ari bumwe mu buryo bwiza bwakoreshwa mu kongera ubushobozi bw’ibihugu mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu no kurinda ishoramari.
Abatanze ibiganiro muri iyo nama bagaragaje ko impamvu urwego rw’ubwishingizi muri Afurika rukiri hasi atari uko ibyago bidashobora kwishingirwa, ahubwo ko ikibazo kikiri mu kubura uburyo buhamye bwo kubicunga no kubyubakiraho icyizere gihamye.
Guverineri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko muri iki gihe ubwishingizi bugenda burushaho kuba inkingi ikomeye muri sisitemu z’imari zigezweho, bitewe n’uko bufasha abaturage n’ibigo byigenga guhangana n’ingaruka z’ibiza ndetse n’ihindagurika ry’ubukungu.
Yavuze kandi ko kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego zo kuba igihugu gifite ubukungu buri ku rwego rwo hagati mu 2035 ndetse n’ubukungu buhanitse mu 2050, bisaba urwego rw’ubwishingizi rukomeye, rudaheza kandi rushoboye kurinda abaturage, ibigo n’ishoramari rya Leta ryose.
Abitabiriye Africa CEO Forum 2026 bagaragaje ko igihe kigeze ngo Afurika ihindure imyumvire ku bwishingizi, bwifashishwe nk’ibindi bikorwaremezo by’ingenzi birimo imihanda, amashanyarazi cyangwa ikoranabuhanga.
Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iheruka igaragaza ko agaciro k’urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda kikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka itandatu ishize, kava kuri miliyari 505,5 Frw mu 2019 kagera kuri miliyari 1.212,3 Frw muri Kamena 2025, impinduka zishingiye ku bigo 18 by’ubwishingizi bikorera mu gihugu.

Kinyarwanda
English
Swahili








