issa
Huye: Abaturage babangamiwe n’ingeso yo gusabiriza yafashe indi ntera mu bana

Nov 1, 2025 - 19:51
 0

Ikibazo cy’abana basabiriza ku mihanda mu mujyi wa Huye gikomeje kwiyongera aho abo bana bakomeje kugaragara mu mihanda yaho mu bice bya Tunga, cyarwa no ku ma resitora acuruza ibyo kurya muri uwo mujyi.

Abo bana biganjemo ab’imyaka 8 na 12 aho bavuga ko baje mu muhanda kubera ibibazo byo mu miryango baturukamo aho benshi bahuriza ku kibazo cy’uko ababyeyi babo batanye bakiri bato bigatuma bahitamo kwibera mu mihanda basabiriza kugira ngo babeho.

Iranzi Fabrice umukuru muri bo waganiriye na UKWELITIMES yavuze ko ababyeyi be batandukanye akiri muto kubera kutumvikana bikarangira nta n’umwe umwitayeho agahitamo kwibera mu mihanda na bagenzi be basabiriza ngo barebe ko babaho uretse ko ngo nta kintu n’ubundi babona uretse gutukwa no kwicwa n’inzara.

Yagize ati" Nisanze mu muhanda, narigaga ariko papa na mama kubera kutumvikana batandukanye nkiri muto bituma nisanga nsabiriza mu muhanda kugira ngo mbone icyo kurya n’imyenda yo kwambara nubwo ntacyo tubikuramo kuko abo dusaba baradutuka gusa ahubwo turenda kwicwa n’inzara kubera ko tumaze igihe nta cyo tubona."

Abo bana bavuga ko bibera munsi y’ibiraro, batubwiye ko bigeze gufashwa n’abagiraneza ariko ntibyakunda kubera ko bari benshi nyamara umwe mu baturage twaganiriye yavuze ko abo bana gusabiriza ari ingeso mbi bifitemo kuko ngo bigeze gufashwa n’abagiraneza ariko bakananirana n’ubundi bakajya gusabiriza mu mihanda yo muri uwo mujyi.

Umu-agent ucuruza amayinite muri uwo mujyi wa Huye hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye utashatse gutangaza amazina ye yabwiye UKWELITIMES ko abo bana bamwe muri bo bagira ababyeyi ahubwo ko ikibazo cyabo cyo gusabiriza ahanini giterwa n’abo babyeyi babo babashuka ngo babikore.

Ati" Bano bana twe twarabamenyereye ni abatekamutwe kuko benshi muri bo bafite ababyeyi ahubwo ingeso yo gusabiriza yo imaze kuba mbi cyane kurusha n’uko byari mbere kubera ko bano bana akenshi ababyeyi babo nibo babashuka kujya kubikora kubera ko nabo ubwabo bakunze kugaragara muri iyo mihanda basabiriza".

Ange Sebutege Umuyobozi w’akarere ka Huye aganira na UKWELITIMES yavuze ko icyo kibazo giterwa ahanini na bamwe mu babyeyi badohoka ku nshingano zabo ndetse ko hari n’ababohereza ngo basabirize kubera umuco mubi nabo baba barize bakiri bato uretse ko ngo ubu hari ingamba zirimo zifatwa ngo icyo kibazo gikemuke.

Yagize ati" icyo kibazo turakizi ndetse twagerageje kukirwanya rimwe na rimwe bakahacika ariko kuba abo bana bakomeje imico mibi yo gusabiriza mu mihanda biterwa ahanini n’ababyeyi babo badohoka ku nshingano baba bafite kubera ko nabo muri bo hari abakuze bafite izo ngeso bigatuma nabo bashaka kuziha abana babyara urebye ubu hari n’ababyeyi babohereza ngo bagende basabirize aho kubajyana ku ishuri.

Dusaba ababyeyi kwita ku nshingano zabo ndetse no kudashyigikira abasabiriza kuko ubu twe nk’ubuyobozi dufite gahunda zitandukanye zo gufasha abatishoboye no kubafasha kwivana mu bukene bityo rero gusabiriza kwabo tubona ari ingeso mbi badukanye uretse ko tuzakomeza gukora ubukangurambaga no gukomeza kenshi gukora imikwabu ibakura muri iyo mihanda."

Akarere ka Huye ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyepfo dukunze kugaragaramo cyane urubyiruko rwinshi ndetse n’abakuze mu mihanda basabiriza aho benshi bakomeje kuvuga ko izo ngeso zahereye kera nubwo ubuyobozi bwo buvuga ko ntacyo budakora ariko iyo ngeso yo gusabiriza ikaba ikomeje gufata indi ntera.

Nov 1, 2025 - 20:26