issa
Ndwana kugira ngo ntume mama utakiriho anyishimira! James Opio witezwe mu mikino njyarugamba 

Oct 3, 2025 - 15:57
 0

Umukinnyi w’imikino njyarugamba ukomoka hano mu Rwanda, James Bizimungu Opio, yatangaje ko imirwano yose akina abikorera umuryango we ndetse na mama we witabye Imana akiri muto.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru James Opio yakoze ku wa Gatatu tariki 1 Ukwakira 2025, agaruka kuri byinshi bijyanye n’urugendo rwe mu mikino njyarugamba ndetse naho ashaka kugera muri iyi mikino.

James Bizimungu Opio yagaragaje aho yifuza kugera muri iyi mikino njyarugamba, yemeza ko ashaka kuba umukinnyi wa mbere ku isi cyane cyane mu cyiciro cy’abafite ibiro biri hagati ya 61-66. 

Yagize ati “ Niyumva nk’umukinnyi uzaba uwa mbere ku isi, by’umwihariko mu cyiciro cy’abafite ibiro hagati ya 61-66. Ubu ni intangiriro y’urugendo rwanjye, kandi nzi neza ko hari imbogamizi nyinshi, ariko intego yanjye ni ukugerageza kugera ku rwego rwo hejuru, igihe cyose mfite ubufasha n’amahugurwa akwiye.”

James Opio yanagarutse ku buzima bwo gukina imikino njyarugamba, yemeza ko uyu mukino yawukunze kubera yakuze yirwanaho kuko yari yarabuze mama we akiri muto.  

Yagize ati “Twimukiye muri Uganda nkiri umwana. Nabuze mama mfite imyaka 9, maze ubuzima burushaho kuba bubi. Nk’umwana muto, byasabaga kwiga kwirwanaho. Umuturanyi wacu yatangiye kutwigisha Kungfu turi abana, nyuma ku myaka 14 na 15 ninjira mu ikipe ikora Taekwondo.

Nabaye umunyamwuga muri Taekwondo kandi natsindiye umudali wa zahabu. Ariko nasanze siporo zindi nka Karate cyangwa Boxing zifite aho zigarukira. Ku munsi umwe nabonye umukino wa UFC kuri Supersport ari bwo bwa mbere mbona umukino mu mikino njyarugamba. Nabonaga ari siporo yuzuye, aho byose bihurira, nibwo nahise mpitamo kuyikurikira.”

Abenshi iyo bahisemo imikino nk’iyi usanga bita cyane ku mafaranga ariko James Opio ikirenze amafaranga yifuza kuzatera ishema mama we witabye imana akiri muto ndetse akanahereze abazamukomokaho urugero rwiza muri iyi mikino. 

Yagize ati “Ndwana kubera umuryango wanjye. Mfite abakobwa babiri  n’abahungu. Iyo ndi mu kibuga sindwana ku bwanjye, ahubwo ndwana kugira ngo babone ubuzima bwiza, bazige neza, bazanabone ibyo bakeneye byose. Iyo natekereje ku bana banjye, bituma ntacika intege. Nanone ndwana kugira ngo ntume mama utakiriho anyishimira, ndetse n’abazakomoka kuri jye bagire urugero rwiza mu mikino njyarugamba.”

James Opio yageneye ubutumwa abakiri bato bifuza kujya mu mikino njyarugamba, avuga ko ikintu bakwiye kwitaho cya mbere ari ukugira imyitwarire myiza.

 Yagize ati “Ubuzima bwa siporo busaba ikintu kimwe cy’ingenzi, imyitwarire no kwiyubaha. Iyo ufite imyitwarire myiza, ushyiraho intego, kandi ukayikurikiza. Abakiri bato benshi bavuga ngo ndashaka gukora iki, ariko nta bufasha mfite. Oya, ntitwatangira dufite ubufasha. Ugomba gutangirira aho uri, uko uri, ukore ibyo ushoboye. Ubufasha buzaza nyuma igihe bigaragara ko watangiye. Abakora ‘boxing’, ‘kickboxing’ cyangwa ‘Taekwondo’, nibitoze buri munsi nibura iminsi itanu mu cyumweru. Naho kwiga amoko atandukanye y’imikino njyarugamba bizabafasha kurwana muri MMA.”

James Opio yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu gihugu cya Uganda ndetse amaze mu mikino njyarugamba ivanze (Mixed Martial Arts) imyaka isaga 8. Muri 2017, nibwo yakinnye umukino we wa mbere nk’uwabigize umwuga. Uyu mukino wabereye mu gihugu cya Uganda aho yagombaga gukina na Michel ariko ntiyaje.

James Opio yaje guhura na Rodgers Munana wo muri Uganda amutsinda bamaze gukina agace kamwe gusa. Uwa kabiri yongeye gutsinda Abdulbasit mu gace ka kabiri k’imikino yo gukuranwamo.

James Opio ategerejwe mu mikino njyarungamba izabera i Kigali tariki 18 Ukwakira 2025. Ni imikino ya 1/2 yateguwe na PFL Africa aho abazakomeza bazakina imikino ya nyuma izabera muri Benin. Iyi mikino izabera muri BK Arena, umunyarwanda James Opio azahura na Issac Omega wo mu gihugu cya Uganda.

James Opio ari mu bazarwana muri BK Arena

James Opio azarwana na Issac Omega ukomoka muri Uganda 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ndwana kugira ngo ntume mama utakiriho anyishimira! James Opio witezwe mu mikino njyarugamba 

Oct 3, 2025 - 15:57
Oct 3, 2025 - 16:17