issa
Abakunzi ba APR FC batengushywe n'ikipe yabo muri CECAFA Kagame Cup

Sep 13, 2025 - 13:48
 0

Ikipe ya APR FC itsinzwe na Al Hilal SC ibitego 3-1 mu mukino wa 1/2 wa CECAFA Kagame Cup.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025, ku isaha ya saa tanu zuzuye nibwo umukino wahuzaga APR FC na Al Hilal SC yo muri Sudani watangiye. 

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi ariko ikipe ya APR FC niyo wabonaga ihererekanya umupira neza ubona ko yatanze Al Hilal SC kwinjira mu mukino.

APR FC yaje gutsinda igitego nyuma y'uburyo yagiye ihusha bukomeye ariko iza kwikosora ku munota wa 30, William Mel Togui atsinda igitego cya mbere nyuma y'umupira mwiza yari ahawe na Memel Raouf Dao.

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb wari wagerageje kubanza mu kibuga ba myugariro benshi kugira ngo arinde guteshwa umutwe na ba rutahizamu ba Al Hilal SC, iyi kipe ye yahise itangira kugarira cyane.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze Al Hilal SC igitego 1-0. Ni igice twabonyemo kwigaragaza cyane kw'abakinnyi ba APR FC ariko bagorwa cyane na Sisiteme y'umutoza.

Igice cya Kabiri cyatangiye, ikipe ya APR FC ubona yatuje cyane yemerera Al Hilal SC gukina byanatumye igenda ikora amakosa amwe n'amwe Kandi akomeye.

Ku munota wa 48, ikipe ya Al Hilal SC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cyo kwishyura ariko batera umupira hanze. Ni amakosa akomeye yakozwe n'abamyugariro ba APR FC wabonaga bafite uburangare bukomeye muri iki gice cya Kabiri.

Ku munota wa 70, ba myugariro ba APR FC bongeye gukora ikosa rikomeye bacikwa na rutahizamu wa Al Hilal atsinda igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko hari habayemo kurarira.

Ku munota wa 82, APR FC yari yaretse kwataka cyane, yaje gukora ikosa rikomeye binyuze ku ruhande rw'ibumoso bituma Al Hilal SC itsinda igitego cyo kwishyura. Ni ikosa ryakozwe na Nshimiyimana Yunusu bacenze kugeza babonye uburyo bwo gutera mu izamu maze Abdelrazig Taha atsinda igitego cyiza cyane.

Umukino waje kurangira APR FC inganyije na Al Hilal SC igitego 1-1 mu mukino utari woroshye. Ni igice cya Kabiri twabonye Al Hilal SC yiharira cyane umukino bitewe nuko wabonaga irimo kwataka cyane ndetse ubona yatuje nta gitutu iriho.

Ikipe zombi zahise zinjira mu minota 30 y'inyongera. Ni iminota yatangiye ikipe ya APR FC ikora amakosa ndetse yanatumye itangira iri inyuma y'igitego.

Ku munota wa 93, Ruboneka Jean Bosco yaherekeje umupira mwiza cyane rutahizamu wa Al Hilal SC witwa Sunday Damilare ahita atsinda igitego cya Kabiri. 

Ku munota wa 111, APR FC yari yakomeje kwikorera amakosa menshi, yaje gutsindwa igitego cya gatatu ku burangare bukomeye bwa Ombarenga Fitina wacenzwe bigahita bivamo igitego cya 3. Ni igitego cyatsinzwe na Ahmed Salem.

Umukino waje kurangira APR FC itsinzwe irushwa cyane na Al Hilal SC ibitego 3-1. Ni umukino warangiye abakunzi ba APR FC nta kindi bavuga usibye gutenguhwa n'abakinnyi babo bakoze amakosa ari nayo yavuyemo ibi bitego byose.

Al Hilal SC itahanye intsinzi y'ibitego 3-1

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373